DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwa Loni muri Santrafurika

Ku wa Kane tariki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/Ops, Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika.

Abapolsi bahawe impanuro bari mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere RWAFPU-2, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na CSP Hodari Rwanyindo, bikaba biteganyijwe ko rizagenda ejo ku wa gatanu, gusimbura abapolisi bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro ahitwa Kaga Bandoro muri icyo gihugu.

Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 140 riyobowe na CSP Callixte Kalisa, biteganyijwe ko bazajya gusimbura bagenzi babo mu cyumweru gitaha, aho bamaze umwaka bakorera ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui.

Ubwo yabahaga impanuro, DIGP Namuhoranye yababwiye ko imbaraga n’umwete bafite bigomba kuzakomeza kubaranga no muri misiyo bagiyemo.

Yagize ati “Imbaraga n’umwete mufite bizakomeze bibarange guhera mugeze mu kazi mugiyemo kugeza mugarutse, ibibazo byose muzahura nabyo muzabyihanganire, nibyo bizatuma mukora akazi kose muzahabwa kandi mugakore neza.”

Yakomeje ababwira ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwohereza abapolisi muri icyo gihugu, ku buryo n’ahari ikibazo hose hamaze kumenyekana, bityo rero hagize ikibazo kigaragara byaba biturutse ku myitwarire y’umuntu ku giti cye.

Ati “Iyo umuntu agiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ntabwo aba agiye nka we ubwe, ahubwo aba atumwe n’igihugu, ni nayo mpamvu icyo akoze cyose kigaragara mu izina ry’igihugu kandi kikanagira ingaruka ku ruhando mpuzamahanga. Ni yo mpamvu mugenda mwambaye imyenda iriho ibendera ry’igihugu, mugomba guhora muharanira ko rizamuka kuko bihesha ishema n’isura nziza igihugu cyacu.”

Yabagiriye inama yo gukora neza kandi bagakora kinyamwuga kuko ari byo bizatuma bagera ku ntego.

Ati “Dufite ubuyobozi bwiza buzi neza impamvu muba mugiye muri ubu butumwa, murasabwa rero gukora akazi neza kandi kinyamwuga, murasabwa kuba aho mugomba kuba, kandi mukahabera igihe mukanahakorera icyo mugomba kuhakorera. Ibi nimubikora gutya muzaba mukoze kinyamwuga.”

Yabibukije ko ibi byose utabigeraho utagize ikinyabupfura, abasaba kwirinda ibintu byose bizabayobya ubwenge.

Ati “Umuntu wese uzagaragaraho imyitwarire mibi ntabwo azihanganirwa, murasabwa kwirinda amagambo atubaka, mukirinda inzoga n’ibindi bibi byose, kuko ibi iyo byivanze n’akazi ntabwo kagenda neza.”

Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda atatu muri icyo gihugu, uretse ayo matsinda abiri agiye kugenda hiyongeraho irindi tsinda rishinzwe kurinda abayobozi (PSU), rikaba rifite inshingano zo kurinda abanyacyubahiro batandukanye barimo; Intumwa idasanzwe ya Loni muri icyo gihugu (SRSG), n’abamwungirije babiri.

Barinda kandi Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi w’abapolisi ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Abo bapolisi bazaba bafite inshingano zo kurinda abaturage, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’ibikorwa remezo byawo.

Abaturage bo mu bihugu abapolisi b’u Rwanda barimo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, babashimira ku bikorwa bitandukanye bagenda babagezaho birimo kubacungira umutekano, no kubagezaho ibikorwa bibazamurira imibereho myiza, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka