Didier Drogba na Patoranking bazitabira YouthConnect Africa

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cote d’Ivoire Didier Drogba ni umwe mu bazitabira inama ya YouthConnect Africa, bakazanatanga ikiganiro muri iyo nama iteganyijwe ku matariki ya 9 kugeza kuri 11 Ukwakira 2019.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa Youth Connect, uyu rutahizamu wigeze gukinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza Drogba azaganiriza urubyiruko ruzitabira inama ya YouthConnect.

Drogba aheruka mu Rwanda muri 2009, ubwo we na Samuel Eto’o, umunya Camerroun wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona, bakusanyaga imisanzu yo gutera inkunga gahunda ya ‘One dollar campaign’ yo gushakira icumbi abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho baba.

Didier Drogba, ni we mukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ibitego byinshi, akaba kandi yarabaye umukinnyi mwiza w’umunya Afurika muri 2006 na 2009.

Didier Yves Drogba Tebily, yavukiye muri Cote d’Ivoire, nyuma aza kujya mu Bufaransa kubana na nyirarume, ari naho yatangiriye urugendo rwo gukina umupira w’amaguru.

Drogba yakiniye amakipe akomeye nka Chelsea, Olyimpique de Marseille, Impact Montreal n’andi, kugeza mu mwaka ushize ubwo yajyaga mu kiruhuko.

Inama ya YouthConnect izafungurwa n’igitaramo kizaba ku mugoroba, kikazitabirwa n’umuhanzi Patoranking wo muri Nigeria wamamaye mu njyana ya dancehall.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena, kizanitabwirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Meddy, Bruce Melodie na Charly na na Nina.

Inama ya YouthConnect iba buri mwaka, igahuza urubyiruko ruturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika, aho baba bigira hamwe uko barushaho guhindura Afurika.

Uyu mwaka, YouthConnect izahuza urubyiruko rugera mu bihumbi 10, bikaba kandi byitezwe ko izatangizwa na Perezida Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka