Diamond Holiday Travel yasuye imfubyi zo ku Nyundo ibagenera inkunga

Ikigo gitanga service zinyuranye zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda, Diamond Holiday Travel, cyasuye abana b’imfubyi ziba mu kigo cya Nyundo mu karere ka Rubavu kibashyikiriza inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 600.

Abakozi ba Diamond Holiday Travel baje gusura ikigo cy’imfubyi cya Nyundo bagamije no gukorana nabo umuganda ngaruka kwezi wabaye taliki 27/04/2013 ariko bakagira nicyo basigira abana barererwa muri iki kigo bavuga ko buri Munyarwanda agomba kumva uruhare rwe mugufasha abana bato gukura neza no kugira uburere bwiza.

Bamwe mu bana bibera mu kigo cya Nyundo bacyenera ababasura bakabakura mu bwigunge.
Bamwe mu bana bibera mu kigo cya Nyundo bacyenera ababasura bakabakura mu bwigunge.

Umuyobozi Diamond Holiday Travel, Masudi Hakizungu, avuga ko bishimiye gusura ikigo cy’imfubyi cya Nyundo kuko inshingano z’iki kigo zidatandukanye cyane nibyo bakora mu guharanira imibereho myiza.

Ibintu byakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo hamwe n’ubuyobozi bw’iki kigo kuko ibyatanzwe biri mu byunganira iki kigo kwita ku nshingano gifite, cyane cyane mu kwita ku bana bakizanwamo bakiri bato.

Ikigo cy’imfubyi cya Nyundo kirererwamo abana barenga 500 bakizanwamo babuze ababyeyi, cyakora ubu hakaba hakorwa ibikorwa byo gusubiza abana mu miryango kugira ngo bashobore guhabwa indangagaciro z’ubunyarwanda. Ngo byaragaragaye ko abana barererwa mu muryango hari byinshi bashobora abo mu bigo baba batashoboye kubona.

Nubwo ari abana bato baba bacyeneye ababasura bakabereka urukundo.
Nubwo ari abana bato baba bacyeneye ababasura bakabereka urukundo.

Nyirabagesera Athanasie uyobora ikigo cy’imfubyi cya Nyundo yishimiye abasura aba bana kuko nabo babona ko hari imiryango ibitaho ndetse ibakunze aho guhora mu kigo bibaza impamvu bari mu kigo nta miryango ibasura, ahamagarira n’abandi bantu kujya baza gusura abana b’imfubyi kuko bibashimisha kubona basurwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

DIAMOND HOLIDAY NI SOCIETE NZIZA KOKO YO YABASHIJE GUTEKEREZA KUJYA GUSURA BARIYA BANA IKABAGENERA N’INKUNGA, KUBIJYANYE RERO N’IMIKORERE YAYO NDABONA IZAKURA BENSHI MU BUKENE ABAZASHOBORA KUYITABIRA BAFITE KAZOZA KEZA.

MWSENEZA Fidele yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

ndumva njyewe bidakwiriye gufunga ibi bigo kuko hari imiryango nayo ubwayo iba itameze nezamumico kuburyo umwana yahajya byibuze atamererwa neza mu kigo bakahamugarura byibuze akumva ko afite origine y’aho yakwitabaza cg yahungira aho yagiye byanze,...ikindi hari famille zitandukana wenda ntihaboneke ubwumvikane k’uri busigarane iyo mfubyi entre les epoux,...ikindi hari ukuba ibibazo by’ubukungu byabatera bagahindura ubuzima(ubushobozi financier)batagishoboye no kurera ababo wa wundi akaba afite aho yatabarwa bimeze nko kwa sekuru,...kdi numva ko umwana bajya bamukurukirana kuri ibyo byose aho yagiye kugeza arangije kwiga ashobora kwibeshaho,bakabona kumurekura burundu.murakoze

didi yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Harya abana ngo bagomba gukurwa mu bigo by’imfubyi bakajya mu miryango...ni byiza ariko abantu tujye twirinda amakabya nkuru n’irangamutima...ese ko mushaka gufunga ibyo bigo mubona ikibazo cy’abana bajugunywa kubera impamvu zinyuranye...bazaba abande...byo hari ibigo ubona koko bikwiye gufunga imiryango ariko hari ibindi ubona ahubwo Leta yagombye gutera inkunga kuko ari umurimo wayo wo kubungabunga ubuzima bw’abanyagihugu...Ingero natanga ni IKI cya diyosezi ya Nyundo ,,,SOS aho iri hose.... hari n’ahandi ubona koko ari abo kwishimira no gushimirwa.Murashishize...kuko icyatumye bishingwa ni cyo cyagombye gukumirwa naho ubundi gGUSNYA IBIGEGA BY’AMAZI utakamije isoko uba ushaka kwiteza ibibazo uzabonera ibisubizo bikugoye...urugero murebe ibyasenyutse guhera 6 mata 1994 kugeza 6 nyakanga..na n’ubu nyuma y’imyaka 19 kubyubaka cg kubisana byarananiranye...

kabasha yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka