DFID yahaye u Rwanda inkunga y’ama pound miliyoni 76
Ejo, ikigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 76 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 71 n’igice). Muri ayo mafaranga, arenga miliyari 54 n’igice azakoreshwa mu burezi naho asigaye akoreshwe mu bikorwa by’ubuhinzi.
Aya masezereno y’inkunga yasinyweho, ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa na Donal Brown, uhagarariye DFID muri Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati.
Minisitiri Rwangombwa yavuze ko Ubwongereza aricyo gihugu cya mbere gitera inkunga nyinshi u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Rwangombwa asanga inkunga yatanzwe izarushaho gufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda zose zijyanye n’iterambere no kurwanya ubukene.
Uhagarariye DFID muri Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, Donal Brown, yavuze ko inkunga ya DFID ku Rwanda yagiye yongerwa kuko hagati y’umwaka wa 2010/2011 yanganaga na miliyoni 60 z’amafaranga y’Abongereza (British pound) mu gihe hagati y’umwaka wa 2014/2015 iyo nkunga izagera kuri miliyoni 90.
Kuri uyu wa mbere kandi u Rwanda rwasinye amasezerano y’ inkunga ingana na miliyoni 125 z’amadorali y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 75) yatanzwe na banki y’isi. Rwangombwa yavuze ko iyi nkunga izafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda y’imbaturabukungu.
Mimi Ladipo, uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, yavuze ko inkunga yatanzwe ari iy’icyiciro cya 8 mu nkunga Banki y’isi ikomeje kugenera u Rwanda ngo yifashishwe muri gahunda zo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, kugeza ku baturage ibikorwa remezo birimo amashanyarazi n’amazi ndetse no gukomeza gushimangira ireme ry’uburezi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|