Depute Julianna Kantengwa yatorewe kuba Visi Perezida wa Kane w’Inteko Nyafurika (PAP)
Umunyarwandakazi, Depute Julianna Kantengwa, yatorewe kuba Visi Perezida wa Kane w’Inteko Ishinga amategeko Nyafurika (PAP), atsinze Umunyakenya ku majwi 89 kuri 59.
Kantengwa agiye guhagararira u Rwanda nk’umwe mu byobozi bakomeye muri iyi Nteko ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, nyuma y’amatora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28/05/2012.
Mu y’indi mirimo yakoraga mu Nteko ishongamategeko y’u Rwanda, Depite Kantengwa w’imyaka 54 yayoboraga komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.
Yinjiye mu nteko ahagarariye Intara yahoze yitwa Umutara mu 2006, ubu cyabaye Uburasirazuba.
Iyi nteko yashinzwe mu 2004, igamije guhuza ibitekerezo by’Abanyafurika mu rwego rwo kufasha abturage kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa no guhangana n’ibibazo bahura nabyo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iri n’ishema ry’u Rwanda, twishimiye gukomeza kuba intangarugero no kwesa imihigo iwacu no mu ruhando mpuzamahanga. Hon. Julian Kantengwa turamwishimiye kandi tumwifurije imirimo myiza. Imana ibimufashemo.
Bty