Depite Shamakokera Tharcisse yitabye Imana

Depite Tharcisse Shamakokera wari uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012 mu bitaro byitiriwe umwami Fayisari.

Nyakwigendera Shamakokera yazize indwara akaba apfuye afite imyaka 68; nk’uko byatangajwe na Radio Rwanda.

Nk’uko urubuga rwa interinete rw’inteko ishinga amategeko rubivuga,
Shamakokera yari afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors degree) mu bijyanye n’indimi (linguistics).

Yakoze imirimo itandukanye :

 Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye mu bihugu bya Uganda n’u Burundi;

 Yabaye mu buyobozi bushinzwe integanyanyigisho mu Rwanda no mu Burundi;

 Yakoze muri Perezidansi y’u Rwanda aho yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage;

 Yakoze mu bunyamabanga bw’ishyaka FPR-Inkotanyi ;

 Yabaye umunyamabanga wungirije mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda ;

 Kuva mu mwaka wa 2008, yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane: abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka