Depite Nkusi umaze imyaka 23 mu Nteko yayiboneyemo byinshi

Hon. Nkusi Juvenal ni umwe mu badepite bamaze igihe kinini mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yibuka ibintu byinshi byaranze inteko ariko ngo ntazibagirwa uburyo mu 1994 inteko yose yakoreshaga mikoro ebyiri gusa.

Depite Nkusi ni umwe mu bamaze imyaka myinshi mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda
Depite Nkusi ni umwe mu bamaze imyaka myinshi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Depite Nkusi w’imyaka 62 y’amavuko umaze imyaka 23 mu Nteko ishinga amategeko. Yinjiye muri iyi nteko mu mpera z’umwaka w’1994.

Kuri Depite Nkusi avuga ko mu barahiye mu kwezi k’Ugushyingo 1994, ashobora kuba ari we usigayemo wenyine, nk’uko yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today.

Kuri ubu abona impinduka zikomeye yaba ku kijyanye n’imikorere n’iterambere muri uru rwego.

Agira ati ati “Icyo gihe mu nteko habaga indangururamajwi ebyiri gusa. Abantu bajya kuvuga bakajya kuri micro imwe hagati. Ariko ubu buri wese afite iye.”

Muri icyo gihe kandi ngo umudepite yagendaga n’imodoka yabaga yakodeshejwe kuko abadepite nta modoka bagiraga.

Depite Nkusi ni umwe mu badepite bafatwa nk'inararibonye ndetse akaba azwiho ubunyangamugayo muri komisiyo y'imicungire y'imari ya Leta (PAC)
Depite Nkusi ni umwe mu badepite bafatwa nk’inararibonye ndetse akaba azwiho ubunyangamugayo muri komisiyo y’imicungire y’imari ya Leta (PAC)

Ku kirebana n’imikoranire y’inteko n’itangazamakuru icyo gihe, Depite Nkusi yavuze ko kugira ngo itangazamakuru rize mu nteko bitabaga kenshi kuko n’abanyamakuru bari bake. Gusa ngo bitandukanye n’ubu kuko byaroroshye cyane.

Ati “Abantu baricaraga ari 80 haba hari umunyamakuru waje akandika kandi ibinyamakuru ntago byari byinshi.”

Yongeraho ko ubu buri munyamakuru ubishaka abasha kuhagera agahabwa amakuru, n’abaturage bakamenya ibihakorerwa kandi na Radio Rwanda inteko nayo ikaba ibigiramo uruhare.

Ati “Impaka zigirwa mu nteko ishinga amategeko zinyura kuri Radio Rwanda Inteko ku buryo zikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi ngo bumve ibihavugirwa n’ibihakorerwa, bumve n’impamvu itegeko rigiyeho n’ibisobanuro bitangwa bikumvikanisha impamvu ryari rikenewe n’icyo rizageza kuri bose.”

Ku birebana n’uburyo bwo gutanga amakuru nabwo ngo ntibwari bworoshye. Ati “hari igihe wahuraga n’umuyobozi wamubaza ikibazo akakubwira ati ‘ntacyo ngusubiza hoshi genda. Ariko ubu itegeko ririho ryo gutanga amakuru.’”

Depite Nkusi avuga ko kuba amaze imyaka 23 mu nteko ishinga amategeko biterwa n’icyizere bagenzi be bakorana mu ishyaka rya PSD bamugirira.

Akavuga ko abandi batamara igihe cy’icyo mu nteko bitavuze ko baba bakoze nabi.

Ati “Icyizere ntago ari njye ukizana kuko ntago ari njye wizana. Bagenzi banjye bo mu ishyaka PSD dukorana nibo babona babona ngifite ubushobozi bwo guhagararira ishyaka mu nteko ishinga amategeko.”

Ashingiye ku bunararibonye afite, Depite Nkusi avuga ko mu nteko ishinga amategeko hagaragara impinduka cyane cyane mu iterambere agereranije na mbere.

Ati “Iyo uri mu gihugu gihinduka kandi vuba, nawe izo mpinduka ugomba kuzitega kandi ukazitegura, ukazigiramo uruhare kugira ngo zitagusiga kuko ni ngombwa.

“Igihugu cyacu iyo ukirebye ukuntu cyagize impinduka muri iyi myaka 24 bihamagarira buri wese kumva ko izo mpinduka yazigiramo uruhare kandi no kuziha intumbero izafasha buri wese gukomeza gutera intambwe ijya imbere.”

Depite Nkusi anavuga ko yaba imikorere y’abadepite n’ishyirwaho ry’amategeko byose bigenda bihinduka.

Ati “Byarahindutse. Ari imibereho, ari n’imikorere y’abadepite. Amategeko yagiyeho. Ubu ngubu usigaye ubona akazi kanini ari ukuyahuza n’igihe tugezemo ngo ibya cyera bitatubera intambamyi yo gukora iterambere.”

Depite Nkusi avuga ko hari amakomisiyo 10 mu nteko akora imirimo inyuranye mu kunoza imirimo yo gushyiraho amategeko n’indi mirimo y’inteko.

Buri Komisiyo ikaba ifite imirimo ishinzwe. Bikaba atari umwihariko w’u Rwanda kuko mu nteko zishinga amategeko z’ahandi naho Komisiyo ziba zirimo.

Ati “Mu nteko navuga ko haba hari nk’inzego ebyiri. Haba hari inteko rusange aho abadepite bose bahurira bagatora amategeko, bakajya n’impaka ku mategeko. Ariko kugira ngo amategeko agere mu nteko rusange arategurwa, bikorerwa rero muri za Komisiyo.”

Mu gutora amategeko Depite Nkusi avuga ko hari ibyo bagenderaho. Ati “Iyo tugiye gutora itegeko uba uziko rizagira ingaruka ku Banyarwanda bose nawe ubwawe. Nutora itegeko ryo guhana icyaha, iyo ugize ibyago ukagikora nawe ubwawe rizaguhana. Bisaba rero ko utareba inyungu zawe bwite ureba iz’igihugu.”

Depite Nkusi avuga ko mu byo umuntu akora byose akwiye kubigiramo ubwitonzi. Mu bunararibonye afite mu buyobozi, avuga ko gutega amatwi ukumva ibivugwa mu gihugu, biguha uburyo bwo kugira uko witwara no kumenya icyo wakora.

Anavuga ko gukora akazi ufite ubishaka, ukabikora neza, ugashyiramo imbaraga kandi ukabifata nk’ibidasanzwe, nabyo ari ingenzi.

Abajijwe icyamushimishije kuva yagera mu nteko yagize ati “Ikinshimisha ni ukubona yuko amategeko umuntu atoye abaturage bayakira neza amenshi. Iyo bagutoye ngo ubahagararire mu nteko ishinga amategeko, ugatora amategeko ugasanga ntacyo atwaye kandi afitiye akamaro Abanyarwanda, ibyo birashimisha.”

Depite Nkusi ku cyamubabaje ati “Nk’umudepite ntacyo. Nk’umuntu, umuntu abaho hari ibyiza n’ibibi ariko nta kidasanzwe.”

Ubusanzwe Depite Nkusi yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda. Yakuriye i Kibungo mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Rukumberi na Sake. Afite imyaka 62. Afite umugore n’abana.

Yize amashuri abanza ahitwa I Rukumberi, yiga amashuri yisumbuye mu iseminari nto y’i Zaza kuva mu 1967 kugeza 1974. Kuva icyo gihe kugeza mu 1979 yize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yakoze muri Minisiteri y’imirimo ya Leta yitwaga (MINITRAP) kuva mu 1979 kugeza mu1991. Muri iyi Minisiteri yari ashinzwe ibijyanye n’imiturire n’amajyambere y’imijyi.
Kuva mu 1991-1992 yakoze muri muryango yitwaga Lamette yari ishinzwe imiturire no gutunganya icyaro. Kuva mu mpera 1994 kugeza ubu ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nk’umudepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CONGRATULATION TO HON NKUSI,ndakwemera kbs

CHANCE yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka