Depite Mbonimana yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu
Depite Mbonimana Gamariel weguye ku mirimo ye kubera kuvugwaho gutwara imodoka yasinze, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Mu butuma yatambukije ku rukuta rwe rwa Twitter, depite Mbonimana yagize ati "Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere."
Depite Mbonimana yanditse ibaruwa yo kwegura nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo yari mu birori bya Unity Club, avuze ku mudepite wafashwe atwara imodoka yasinze.
Inkuru bijyanye:
Depite Mbonimana Gamariel wavuzweho gutwara imodoka yasinze yeguye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Naveho ntambabazi ubwose nikitegererezo koko