Depite Mbonimana Gamariel wavuzweho gutwara imodoka yasinze yeguye

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Mbonimana Gamariel, yeguye ku mwanya we, wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavugaga ko amaze gusoma, kumva no gushishoza ku byo amategeko ateganya, akanabihuza n’umutimanama we, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Depite Mbonimana Gamariel yasabye imbabazi
Depite Mbonimana Gamariel yasabye imbabazi

Depite Mbonimana yavuze ko ubwegure bwe yabushingiye cyane no ku biteganywa mu ngingo ya 8 y’itegeko ngenga No 006/2018 ryo ku wa 08/09/2018 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite ivuga uko bigenda iyo umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yifuza kwegura ku mirimo ye.

Ati “Mbandikiye mbagezaho ubwegure bwanjye ku mwanya w’Ubudepite kubera impamvu zanjye bwite”.

Depite Mbonimana yanashimiye Nyakubwahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, aboneraho no gushimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, n’abo bakoranye bose uburyo bamugiriye icyizere ndetse bakamugaragariza imikoranire myiza mu gihe cy’imyaka ine ishize ari umudepite.

Birakekwa ko yaba yeguye kubera impamvu zifitanye isano n’ikibazo cy’ubusinzi Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga kuri umwe mu Badepite.

Gamariel Mbonimana yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka wa 1980. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu burezi, akagira impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, imwe mu burezi indi muri ‘logistics &supply management’. Afite kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘psychopedagogy’.

Mbere yo kujya mu Nteko, yabanje kuba umwarimu muri Kaminuza ya Kigali, akaba yarinjiye mu nteko ku iturufu y’ishyaka rye rya PL.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka