Depite Kamanzi Ernest yeguye

Kamanzi Ernest wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye urubyiruko yeguye kuri iyi mirimo.

Depite Kamanzi Ernest yeguye
Depite Kamanzi Ernest yeguye

Amakuru y’iyegura ry’iyi ntumwa ya rubanda, yamenyekanye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa kane, ariko yeguye ejo ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ku mpamvu ze bwite nk’uko Vice Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Mussa Fazil Harerimana, yabitangarije RBA dukesha iyi nkuru.

Ku myaka 28 nibwo yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko, ubu akaba afite imyaka 32 y’amavuko, yari umudepite kuva mu 2018.

Kamanzi Ernest, abaye Umudepite wa Gatatu weguye ku mirimo ye mu gihe kitageze ku mezi abiri ashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibibintu ntago bisobanutse pe ,iriyegura mubayobozi burimunsi niki kiri kuritera koko?

kwizera yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

iyo urebye ukuntu abantu baba bagiye mumyanya, bingana numusaruro batanga rimwe na rimwe harighe uba ari numurengwe, kuko ntabwo wambwira uburyo wabona akazi kikigihe wakavunikiye ngo ugakinemo kugeza aho wegura, noneho ugasanga bamwe baregura kubwimyitwarire idahwitse bagira , nkubusinzi n’ibindi. hanzaha harabantu bashoboye akazi kdi babuze amahirwe yo kukabona ariko ugatangazwa no kuba harabandi bagakora nabi aho gusimburwa bagahindurirwa imyanya kuberako wenda bazwi cg n’ibindi bitandukanye.

@mugiratheos1 yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka