Depite Kalima Evode yemeza ko ubusambanyi ari ikibazo gikomereye igihugu

Mu kiganiro Depite Kalima Evode yagejeje ku banyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza abakangurira kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA yagaragaje ko ubusambanyi bw’akajagari ari ikibazo gikomereye igihugu.

Depite Kalima ahamya ko hari abanyeshuri cyane cyane abiga muri za Kaminuza basigaye bajya gusambana hanze y’umupaka w’u Rwanda mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda, Tanzaniya, Kenya no mu Burundi.

Depite Kalima yabwiye abo banyeshuli ko Abanyarwanda bo ubwabo baramutse badafashe ingamba ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwakomeza kwiyongera.

Avuga ko urubyiruko rwitwa ko rujijutse rugomba guha agaciro ubuzima bwarwo rukirinda ababashuka, babangiriza ibyiza igihugu kibatezeho birimo kuba abayobozi b’ejo hazaza.

Depite Kalima Evode atanga ikiganiro kuri abo banyeshuli biga muri INILAK.
Depite Kalima Evode atanga ikiganiro kuri abo banyeshuli biga muri INILAK.

Yibukije urwo rubyiruko guharanira no kurangwa n’indangagaciro z’ubusugi n’ubumanzi kugeza igihe bazashingira ingo zabo ku batazifite.

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza barimo n’abubatse ingo zabo yabasabye gufasha igihugu mu kuzamura umuco mwiza wo kuganiriza abana ibijyanye n’imikurire n’imikorere y’imibiri yabo bakerekwa ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe batakurikije inama bagirwa.

Bimwe mu bibazo byari bifitwe n’urwo rubyiruko harimo kumenya aho u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, inama zikwiye guhabwa abiyemeje kubana baranduye SIDA, icyo Leta yakora kugira ngo ruswa ishingiye ku gitsina icike mu itangwa ry’akazi n’ibindi byinshi.

Bimwe mu bitekerezo bifatika byatanzwe nabo banyeshuli Depite Kalima yabasesezeranyije ko azabigeza mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite.

Ikiganiro cyabereye mu nzu mberabyombi ya INILAK.
Ikiganiro cyabereye mu nzu mberabyombi ya INILAK.

Abibutsa ko byose bikorwa hagendewe ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritanga uburenganzira bwo kutavogera ubuzima bwite bwa buri muntu (vie privée) ndetse rikanabungabunga uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Ku ruhande rw’ubuyobozi wa INILAK ishami rya Nyanza bwatangaje ko iryo shuri rikuru rifite intego yo guteza imbere ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi bwegereye abaturage kugira ngo abanyeshuri baryigamo bashobore gutanga umusanzu wabo mu kuzamura imyumvire n’imikorere mizima iganisha ku iterambere rirambye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 2 )

kuba isugi sicyaha. abanyarwandakazi beze bibanda kubusugi bwabo

yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

ibintu by’ubusugi n’ubumanzi se buriya birashoboka ra?ntibyoroshye pe!! wenda umuntu yajya abishyiramo agakingirizo naho ibyo kwifata byo ntacyo nijeje depite

makasi yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka