Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin yeguye

Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko yeguye ku mirimo ye none tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ku mpamvu ze bwite.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Depite Habiyaremye yavuze ko impamvu yeguye yabitewe n’uko mu cyumweru gishize aherutse kwitaba Polisi abazwa ku makosa yakoze mu mwaka wa 2020.

Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin
Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin

Ati “Iyegura ryanjye rihuye n’ikosa nakoze tariki 19 Werurwe 2020 ubwo Polisi yamfataga mvuye mu Karere ka Musanze narengeje amasaha yo gutahiraho mu bihe bya Covid-19, kuko icyo gihe saa tatu yamfatiye mu nzira biba ngombwa ko imodoka yanjye bayitwara banca amande y’ibihumbi 50 nanjye banjyana kurara ahabugenewe hashyirwaga abakererewe gutaha”.

Nyuma yaje kwitaba komite ishinzwe imyitwarire mu nteko abisabira imbabazi ndetse akomeza kwitwararika ko atazongera kugwa muri ayo makosa nk’umuyobozi.

Depite Habiyaremye avuga ko abonye yongeye kubazwa ku ikosa yakoze muri 2020 yabyibajijeho, umutimanama we umubwira ko agomba gusezera kuko hashobora kuba hari indi mpamvu yaba atazi itumye bagaruka kuri iryo kosa yahaniwe ndetse akanarisabira imbabazi.

Indi mpamvu Depite Habiyaremye avuga yamuteye kwegura ni amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo ajya impaka n’aba Polisi abona ko ari ngombwa kwibwiriza agasezera ku mirimo ye.

Ati “Nasezeye mbyibwirije nta muntu wabimpatiye ariko nashatse ko n’ibiri guca ku mbuga nkoranyambaga byaba bituje kuko na byo byatumaga numva ntatuje.”

Nubwo yasezeye ku mirimo ye, avuga ko igihe cyose yiteguye gukorera Igihugu ndetse ko atazareka gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda.

Yeguye nyuma ya Depite Gamariel Nzabonimana wari uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite, nyuma agasaba imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda ko yatwaye imodoka yasinze, akanabasezeranya ko atazongera kunywa inzoga.

Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin yavutse tariki ya 1 Ugushyingo 1984, akaba yari amaze imyaka ine mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ye ya mbere.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi mu kwita ku mijyi ndetse no gukora igenamigambi (Bachelor’s degree (Hon) of Geography in Urban and Regional Planning) yakuye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Yakoze kandi mu bijyanye n’ubutaka (GIS Professional at Rwanda Land Management and Use Authority (RLMUA).

Mbere yaho yari mu Nama Njyanama y’Akarere ka Burera aho yayibereye visi perezida, na Perezida wa komisiyo y’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ohhhh Gusa nshimiyeko yibwirije. Naze tujye gupima u utaka tunakore Ibiraka bijyanye na Geographic Information Systems (GIS)

Emmy Benic yanditse ku itariki ya: 21-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka