Depite Bamporiki arakangurira abakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside kwandika amateka yayo

Depite Bamporiki Edward wanditse Igitabo “Mitingi Jenosideri” akangurira abakomoka ku babyeyi bakoze jenoside kwandika ibimeze nk’Isezerano rya Kera n’Isezerano rishya bigize Bibiliya.

Depite Bamporiki mu muhango wo kumurika igitabo yise "Mitingi Jenosideri".
Depite Bamporiki mu muhango wo kumurika igitabo yise "Mitingi Jenosideri".

Yifuza ko abakomoka ku bakoze jenoside babaza abo babyeyi babo ibyo banyuzemo bigereranywa n’Isezerano rya Kera, n’ibyiza Leta iyobowe na Perezida Kagame yakoreye ababakomokaho, bigereranywa n’Isezerano Rishya.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017, nibwo Depite Bamporiki yamuritse iki gitabo, imbere y’abayobozi n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye imurikwa ry'iki gitabo, yanahawe impano.
Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye imurikwa ry’iki gitabo, yanahawe impano.

Ni igitabo gikubiyemo ubuhamya 67 bw’abakoze Jenoside bemera icyaha bakanabisabira imbabazi, barimo abagaragaza kwicuza kandi ngo banafite ibikomere n’ihungabana.

Yagize ati “Nandika iki gitabo natekerezaga kwandika ikimeze nka Bibiliya igizwe n’isezerano rya Kera ririmo ubuhamya bw’abakoze jenoside n’irishya ririmo Abanyarwanda iki gihugu cyigishije”.

Depite Bamporiki avuga ko abana bakomoka ku bakoze jenoside bakomeye kurusha ababyeyi babo, kuko ngo bakibaswe n’amateka y’ivanguramoko, ariko ngo hari n’abari muri za gereza bicuza bakanabisabira imbabazi.

Iki gitabo cyahise gishyirwa ku isoko.
Iki gitabo cyahise gishyirwa ku isoko.

Agaragaza kandi uburyo aba bakomoka ku bakomoka ku babyeyi bakoze jenoside ari bo bakomeye kurusha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, maze agasaba bagenzi be (abana bakomoka ku bajenosideri) gufata iya mbere bakabakomeza.

Ati “Iyo ukomoka ku wakomerekeje abantu akomeye ntiyomore ibikomere by’abakomerekejwe na se wari ukomeye,uko gukomera kwe kongera ibikomere.”

Imurika ry'iki gitabo ryari ryitabiriwe n'abantu benshi.
Imurika ry’iki gitabo ryari ryitabiriwe n’abantu benshi.

Uwitwa Rachel Mugorewase ukorera Urwego rw’Itangazamakuru RBA ari mu Banyarwanda bahunze intambara berekeza muri Congo mu 1994.

Nyuma y’imyaka itatu ngo yagarutse mu Rwanda azi ko Leta izamugirira nabi, kuko ngo yari yarabyigishijwe. Ariko ubu ngo ni umwe mu bahamya b’iterambere bagejejweho,akaba yashyigikiye igitekerezo cya Depite Bamporiki.

Ati “Jye ndibaza impamvu ducecetse kandi twaragejejweho iterambere,ndetse nta n’ivangura mbona,ndabona turi akazuyaze! Ndagira ngo twandike igitabo kimeze nk’iki cya Bamporiki”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko kwandika kw’abakomoka ku bakoze jenoside, ari byo bizashimangira ukuri kw’ibyabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ababashishije gusoma iki gitabo gikubiyemo byinshi byagirira akamaro abanyarwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange.
umuti n’ubwo waba usharira igihe ariwo wagukiza uremera ukawunywa cyane iyo byatuma tugira "isi isendereye amahoro"
ubu igitabo kirimo kuboneka mu IKIREZI LIBRARY Kacyiru ndetse no mu mujyi Muri CARTAS LIBRARY
abagishaka bose bagisangayo version y’ikinyarwanda ndetse n’icyongereza ku mafaranga y’urwanda (20,000rwf)
version y’igifaransa; AMAZON LINK ndetse na AUDIO BOOK nabyo mu masaha make biraboneka

ubusobanuro burambuye wakwandikira iyo email ya art for peace

art for peace Rwanda yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka