Davos:Trump yishimiye ibiganiro bye na Kagame (Video)

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Amerika yafashije u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rwatangiye, anizeza ko iyo mikoranire izakomeza ku mpande zombi.

Perezida Kagame na Perezida Trump
Perezida Kagame na Perezida Trump

Perezida Kagame uri mu nama yiga ku bukungu bw’isi i Davos mu Busuwisi, yagiranye ikiganiro na Perezida Trump nawe wayitabiriye, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018.

Perezida Kagame yavuze ko Amerika yaherekeje u Rwanda mu bikorwa byose by’iterambere rwatangiye.

Yagize ati “U Rwanda rwungukiye mu nkunga ya Amerika mu bice byinshi, Amerika yatubaye hafi iradushyigikira nko mu bukungu, ubucuruzi no mu ishoramari.”

Yanamwizeje ko ibihugu byose biri mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe byiteguye gukorana neza n’Amerika. Avuga ko amavugururwa ari kuba muri uyu muryango azafasha mu kunoza imikorere y’Afurika n’ibihugu bisigaye byo ku isi.

Perezida Trump we yabwiye Perezida Kagame ko ari inshuti nziza ya Amerika, amwizeza gukomeza ubwo bufatanye.

Iki kiganiro cyari kitezwe na benshi nyuma y’amagambo Trump yatangaje kuri Afurika mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Aya magambo "aharabikana" yateje impaka mu bihugu byinshi by’Afurika, bimwe bimusaba gusaba imbabazi n’ubwo we yabihakanye.

Reba Video Perezida Kagame na Perezida Donald Trump babwira itangazamakuru icyo ibiganiro byabo byibanzeho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka