Amatsiko ni yose ku kiganiro cya Perezida Kagame na Trump
Perezida Paul Kagame, uri mu nama yiga ku bukungu bw’isi i Davos mu Busuwisi, yagiranye ikiganiro kigufi na Perezida w’Amerika Donald Trump.

Perezida Kagame ugiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), yaganiriye na Trump ku bijyane n’imikoranire y’Afurika n’Amerika.
Ariko igitegerejwe na benshi ni ukumva niba Perezida Trump yisobanura ku magambo yavuze yandagaza Afurika, mu byumweru bibiri bishize.
Benshi biteze kuza kumva niba Trump ari bukomoze kuri iyo mvugo ko "Afurika ari ahantu hajugunywa imyanda", cyane cyane ko abashinzwe kumuvuganira bahakanye ayo magambo.
Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Amerika, yavugaga ko Perezida Kagame na Trump baza kugirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, bakanungurana ibitekerezo ku bikorwa bifitiye inyungu impande zombi nk’ubucuruzi n’umutekano.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo Perezida Trump yamaganiwe kure n’amahanga menshi, nyuma y’uko avuze ko ibihugu bya Afurika na Haiti ari imisarane. Hari mu biganiro Trump yagiranye n’abasenateri mu biro bye bavuga ku bimukira baza muri USA.
Afurika y’Epfo, Haiti, Senegal, Ghana n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika byahise bitumiza abahagarariye USA bibasaba ibisobanuro ku magambo ya Trump.
Impande zombi, Perezidansi y’u Rwanda n’iya Amerika, zizeje ko ziri bushyire hanze itangazo rivuga ku byaganiriweho muri iki kiganiro mu gihe kitarambiranye.
Turakomeza kubibakurikiranira.
Inkuru zijyanye na: davos2018
Ohereza igitekerezo
|
turabishimye kbs ark..
Tubibone ibyobaganiriye kbsa kdi turabyishimiye pe