Davos: Perezida Kagame yitabiriye ihuriro ngarukamwaka ryiga ku bukungu bw’isi

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya 48 ryiga ku bukungu ku Isi. Iri huriro ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubukungu.

Muri iri huriro, Perezida wa Repubulika azatanga ikiganiro mu isangira ryateguwe n’agashami ka Wanshington Post gashinzwe ububanyi n’amahanga, anageze ijambo risoza ku bazitabira inama yiga ku kubaka amahoro ku mugabane wa Afurika.

Iri huriro rimara iminsi ine rizibanda ku buryo bwo kubaka ahazaza hasangiwe na bose mu Isi imaze gucikamo ibice.

Ihuriro ry’uyu mwaka riyobowe n’abagore gusa barimo: Sharan Burrow, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamashyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, ITUC; Fabiola Gianotti, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ubushakashatsi ku bitwaro bya kirimbuzi cy’i Burayi; na Isabelle Kocher, Umuyobozi wa ENGIE.

Harimo kandi Christine Lagarde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF); Ginni Rometty, Umuyobozi wa IBM; Chetna Sinha, washinze akaba anayobora Deshi Foundation; na Erna Solberg, na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Noruveje.

Uyu mwaka, iri huriro ryiga ku bukungu bw’Isi riratangizwa n’ijambo rya Perezida Alain Berset w’u Busuwisi, rikurikirwa n’ijambo ry’ikaze rya Professor Klaus Schwab.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi akaba ariwe uri butange ijambo nyamukuru ritangiza iri huriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 48.

Gahunda y’ihuriro ry’uyu mwaka yubakiye ku ngingo enye z’ingengi zirimo: Guteza imbere ubukungu burambye; kurebera hamwe Isi irimo imbaraga n’imyumvire bitandukanye; guhashya amacakubiri mu muryango w’abatuye Isi, no guha icyerekezo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikigaragaramo intege nke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZA CYANE EREGA IMANA IRAKORA KANDI IKORERA MURWANDA CYANE ARIKO AYA MAKURU NATAHGIJE MUKOMEZE MUDUKURIKIRANIRE IYI NAMA

JACQUES yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka