Davido yahishuye ko mu bintu adashobora kubaho adafite harimo Bibiliya

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ibitu icumi adashobora kubaho adafite cyangwa se atakwibagirwa mu gihe afite urugendo mu bitaramo akora hirya no hino, ashimangirako muri ibyo bintu adashobora kwibagirwa Bibiliya.

Davido yavuze 10 adashobora kubaho adafite
Davido yavuze 10 adashobora kubaho adafite

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na British GQ, akomoza kuri byinshi ku mibereho ye ya buri munsi ndetse n’ibintu adashobora kubaho adafite.
Imikufi n’amasaha by’agaciro.

Uyu muhanzi uherutse kwihemba umukufi ufite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda akawitirira album yashyize hanze umwaka ushize “Timeless”, yavuze ko mu bintu byose adashobora kubaho adafite harimo imikufi ndetse inanahenze. Amasaha ye ya Rolex na Patek, ndetse n’imikufi yo mu ijosi uyu muhanzi avuga ko bidashoboka ko wamubona atabifite.

Bibiliya

Ku rutonde rwa Davido rw’ibintu adashobora kubaho adafite harimo na Bibiliya Year/Ntagatifu. By’umwihariko yavuze ko ayigendana mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse ko Bibiliya ye iba muri Application ziba hafi muri tablet ye agendana aho agiye hose.

Inkweto

Uyu muhanzi uherutse gukorana na sosiyete ikora ibikoresho bya siporo ya Puma ikaba inakora n’inkweto, yatangaje ko mu bindi adashobora kubaho adafite harimo inkweto ndetse ko adashobora kubura hafi imiguru y’inkweto irenga 50. Davido muri iki kiganiro yagiranye British GQ, yavuze ko akunda inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers byumwihariko iz’umweru ndetse ko amabara y’ibendera rya Nigeria ari yo yamuteye gukunda inkweto ziba zirimo amabara y’icyatsi n’umweru.

Lunettes zirinda izuba (sunglasses/fumées)

Uyu muhanzi avuga ko ubundi aya madarubindi yayise “hater blockers” cyangwa se amukingira abanzi, ntashobora kugenda adafite imiguru ibiri yayo ndetse ko usanga adashobora kwibagirwa kuyambara niyo yaba yagiye mu bukwe cyangwa se muri gahunda zijyanye n’inama z’ubucuruzi.

Amafaranga

Davido yavuze ko mu bintu adashobora kwibagirwa igihe asohotse mu rugo agiye muri gahunda ze, harimo amafaranga mu buryo bwa ‘Cash’ amufasha kugura ibintu bimwe na bimwe bitewe n’aho agaze cyangwa se ibyo ashaka. Yanasobanuye ko rimwe na rimwe amafaranga agendana aba atari ayo kwifashisha ku giti cye ahubwo ko anayafashisha abandi.

Mu bindi Davido yagarutseho harimo igikapu yitwaza kiba kirimo ibikoresho bye byibanze by’isuku nk’imibavu itandukanye yo kwisiga, amavuta n’ibindi. Yavuze kandi ko nk’umunyamuziki adashobora gusiga Headphones yumviramo umuziki iyo ari mu rugendo kuko bimufasha kuruhuka neza iyo yumva umuziki.

Davido yavuze ko ari gake uzasanga atagendana icyo kunywa byumwihariko icupa rya Martel. Uyu muhanzi ugira n’igihe cyo kureba filime avuga ko iyo yafashe uwo mwanya adashobora kubura injugu iruhande rwe.

Davido kugeza ubu abarirwa mu bahanzi 10 bo ku mugabane wa Afurika batunze amafaranga menshi, akaba n’uwa Gatatu muri Nigeria utunze akayabo doreko atunze arenga Miliyoni 27$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Usanga abantu benshi batunze bible muli offices,mu ngo zabo,mu modoka,etc...Ariko ikibazo nuko benshi baba batazi neza ibintu byinshi bible ivuga.Urugero,ntabwo bazi ko bible ivuga ko imana yashyizeho umunsi ntarengwa w’imperuka,ubwo izahindura ibintu byinshi.Urugero,ivuga ko kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abeza gusa.Kuli uwo munsi,izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu,kandi izure abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.Bible iyo ushatse uyikwigisha ku buntu,agusanze iwawe (kandi turi benshi tubikora),nta kabuza iragundura,ukaba umukristu nyakuli,ukazaba muli paradis.

rujuya yanditse ku itariki ya: 9-01-2024  →  Musubize

Tubashimiye ukuntu muturyezaho amakuru aryezweho tubarinyuma

Ezechiel Hirwa yanditse ku itariki ya: 9-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka