David Cameron asanga gushora imari mu Rwanda ari ukureba kure
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yemeza ko gushora imari mu Rwanda ari ukureba kure kuko ari igihugu kibasha kugera ku ntego zacyo mu nzego nyinshi zijyanye n’ishoramari ku buryo cyanabera urugero amahanga.
Ibi David Cameron yabivuze kuwa gatatu tariki 17/10/2012 muri gahunda isanzwe, aho abadepite babaza minisitiri w’intebe ibibazo bitandukanye mu gihe kingana n’iminota mirongo itatu buri wa gatatu.
Ubwo yari abajijwe n’umudepite uturuka mu ishyaka ry’abakozi witwa Kevin Brennan, ku buryo abona igikorwa cyo gutera inkunga u Rwanda giheruka, kandi rukivugwaho uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, Cameron yamusubije mu magambo magufi cyane.
Yamubwiye ko u Rwanda ari igihugu cyabashije kugera kuri byinshi cyari cyariyemeje, ndetse ko abona nta kuntu rwaba rufasha abarwanya ubutegetsi muri Congo. Ahubwo akavuga ko gushora imari mu Rwanda ari ukureba kure.
The Guardian dukesha iyi nkuru, kivuga ko abadepite b’abongereza banabajije minisitiri w’intebe w’igihugu cyabo ku bibazo birebana n’imibanire y’Ubwongereza n’amahanga, ingamba mu guhashya ubushomeri, ikibazo cy’ubukungu butameze neza mu bihugu by’uburayi n’ibindi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
north face outlet Has multiple different design north face coats concept of Supreme in north face sale perfect of with north face uk into has variety of design north face outlet element Hou, in this north face sale quarter of fall/winter concept in the north face sale still build has north face uk series of Mountain Shell Jacket アグ jacket and the Medium Day Pack Backpack ugg ブーツ Backpack series, and is ugg ブーツ 2012 different from Yu spring summer season to map for concept of camouflage design, this north face clothing repeatedly used has relative simplicity of design, mix north face sale Shang The North Face excellent function cold design, Absolute north face online guarantee that we will, in this year’s autumn and winter on both the warmth and the mix is in north face uk perfect condition