DASSO yatangiye abaturage 80 Mituweli
Abagize Dasso barihiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 80 bo mu mudugudu wa Rebero mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera.
Ingo 23 zitishoboye zigizwe n’abaturage 80, ziri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ni zo zarihiwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’urwego rwa DASSO.

Kuri abo baturage ngo ni amahirwe kuba barihiwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ; dore ko muri uyu mwaka ngo uyu mudugudu wose nta muturage n’umwe wari wasohotse ku rutonde rw’abafashwa kandi bari barusanzweho nk’uko bivugwa na Mukasitake Josephine umwe muri abo baturage.
Agira ati “Nkimara kumva ko ntari ku rutonde rw’abarihirwa nahise niheba cyane kuko ntaho amafaranga nari kuzayakura kuko ndi umukene kandi nkaba mfite abana batanu kandi bose sinari kubasha kubarihira”.
Si uwo gusa kuko uwitwa Serugaba Thomas nawe avuga ko afite ubumuga atabasha kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuko kuva mbere yabutangirwaga.
“ Ndashima abagize Dasso kuko bakoze igikorwa gikomeye kuko abenshi tutari kuzabona amafaranga yo gutanga”.
Nyuma y’umwaka urwego rwa DASSO rukorera mu karere ka Bugesera, abarugize uko ari 80 biyemeje ko buri umwe yatangira umuturage umwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nk’uko Butare Augustin umuyobozi w’uru rwego mu karere ka Bugesera abivuga.
Yagize ati “ Twahisemo Umurenge wa Nyarugenge bitewe n’uko wari ufite abaturage benshi babuze ubufasha nibwo dufashe Umudugudu umwe ngo tuwufashe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles avuga ko abaturage 6157 bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ari bo bagombaga gutangirwa ubwisungane mu kwivuza na Leta.
Ati “ Nyamara abisanze ku rutonde rw’abarihirwa bari 3670. ntituzi aho iryo kosa ryavuye, gusa turi gushaka uburyo twarikosora”.
Kugeza ubu Umurenge wa Nyarugenge ugeze kuri 73% mu bwisungane mu kwivuza, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busaba abatarawutanga kuwutanga bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
DASSo muri kwitwara cyane rwose mukomereze aho