DASSO iributswa gukurikirana akarengane gakorerwa abaturage
Abasoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO), barasabwa gukurikirana akarengane gakorerwa abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabisabye abasoje amahugurwa bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Werurwe 2016.

Yagize ati “Turabasaba gukurikirana akarengane gakorerwa abaturage mwerekana aho ruswa n’ibisa na yo bigaragara, gukurikirana ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu muryango n’ibindi byatuma habaho guhungabana k’ubuzima n’umutekano w’abaturage.”
Minisitiri Kaboneka yanasabye abayobozi b’intara n’uturere guha abagize urwego rwa DASSO ibikoresho byose byabafasha kurangiza inshingano zabo, kandi ubuyobozi bukabarinda uwabahohotera uwo ari we wese.

Urwego rwa Minisiteri na rwo ngo ruzakomeza kubashyigikira kugira ngo bakomeze gukemura ibibazo by’abaturage, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabibijeje.
Abashoje amahugurwa bashimye amasomo baherewemo mu gihe cy’amezi atatu, ariko bavuga ko hari n’andi masomo bagikeneyemo amahugurwa menshi, cyane cyane ajyanye no guhangana n’inkongi z’umuriro, nk’uko Maisha Patrick wavuze mu izina rya bagenzi be yabivuze.

Ati “Hashize iminsi mu gihugu cyacu hagaragara ikibazo cy’inkongi z’umuriro. Abayobozi b’igihugu cyacu ntibahwemye gushaka icyarandura izo nkongi. Ariko nk’aba DASSO turasaba amahugurwa yo guhangana n’inkongi z’umuriro kuko natwe twiyemeje kuzahugura abaturage ku buryo inkongi z’umuriro ziranduka mu gihugu cyacu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko bazahabwa andi mahugurwa menshi kandi anyuranye, abasaba kubanza kubahiriza inshingano zabo no kurema icyizere mu baturage kuko batakwizera urwego rwa DASSO mu gihe abarugize bagaragara mu bikorwa bibi.
Abashoje amahugurwa bagera kuri 433, barimo 100 b’igitsinagore. Basanze bagenzi ba bo bahuguwe mu cyiciro cya mbere urwego rwa DASSO rukimara kujyaho.
Aba ba DASSO basabwe gukorera hamwe kugira ngo inshingano yo kubungabunga umutekano w’abaturage bazayigereho.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bahungu ba DASSO turizera neza ko amasomo bakuye hariya i Gishali ari ingirakamaro, ndakeka indanga gaciro z’ubunyamwuga bigiye hariya zizabafasha neza mu shingano shyashya bahawe zo gucunga umutekano w’abanyarwanda.
Aba bahungu ba DASSO turizera neza ko amasomo bakuye hariya i Gishali ari ingirakamaro, ndakeka indanga gaciro z’ubunyamwuga bigiye hariya zizabafasha neza mu shingano shyashya bahawe zo gucunga umutekano w’abanyarwanda.
Tubahaye karibu nkabababanjirije baze twubake igihugu.