Darfur: Abasirikare b’u Rwanda barihiye abana b’imfubyi babaha n’ibikoresho by’ishuri
Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bo muri Rwanbatt 36 ikorera i Kabkabiya, tariki 26/08/2013, bateye inkunga abana 22 babishyurira amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, ndetse banabaha bimwe mu bikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu.
Aba bana batewe iyi nkunga ni imfubyi ziri mu nkambi, bakaba biga ku kigo cy’amashuri abanza cya NUR Salam y’abahungu ndetse na NUR Salam y’abakobwa, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet rwa Minisiteri y’ingabo.
Aganira n’aba bana, Lt Col Peter Kagarama, umuyobozi wa Rwanbatt 36 yabasabye kwiga babikunze kandi bakajya babwira abarimu babo batabishisha mu gihe hari isomo ritumvikanye neza.

Lt Col Kagarama yabwiye aba bana ko kwiga ari uburyo bwiza kuribo bwo gutegura ejo heza, anizeza abitabiriye uwo muhango ko Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bazakomeza gufasha abo bana mu gihe kiri imbere.
Ubuyobozi bw’ibi bigo aba bana bigaho bwashimiye cyane Abanyarwanda bunavuga ko bakomeje kubanira neza Abanyadarifuru.
Uretse gucunga amahoro, Abanyarwanda bari muri Darfur bakomeje gutanga umusanzu wabo unyuranye bafasha abaturage nko kubaka amashuri, mu buvuzi, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri mwarakoze cyane ngabo z’u Rwanda. Mudutera kumva tunejejwe no kwitwa abanyarwanda. Mukomerezaho IMANA ibongerere aho mukuye.
abasirikare b’u Rwanda bakomeje gufasha no kubungabunga umutekano ku mpande zose z’isi ndetse banakora neza bagaserukana umucyo, nyamara abo muri COngo ndetse n’abagiye kubafasha kugirango amahoro agaruke muri kariya gace ka Goma mbona ntacyo bari kugeraho, byabaye byiza umuryango w’abibumbye ukareba ko bikwiye ko ingabo z’u rwanda zibishoboye akaba arizo baha iriya mision maze bakareba ko amahoro adataha muri kariya gace.