Danmark igiye gufasha u Rwanda gushyiraho umutwe w’Imparirwagutabara

Igisirikare cya Danmark kizafasha icy’u Rwanda gushyiraho umutwe w’ingabo zizajya zitabara mu gihe havutse ibibazo by’umutekano cyangwa ibiza mu karere; nk’uko bikubiye mu masezerano impande zombi zasinyanye kuri uyu wa kabiri tariki 19/06/2012.

Uyu mutwe w’Imparirwagutabara (Standby forces Brigade) uje wunganira ingamba ibihugu bihuriye muri Afurika y’i Burasirazuba nabyo bifite zo gushyiraho umutwe nk’uwo uzajya utabara mu gihe kimwe mu bihugu bigize aka karere kigize ikibazo cy’umutekano.

Ayo masezerano azaba yarangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2014, azibanda mu guha ubushobozi uwo mutwe w’Imparirwagutabara no kuwushyiriraho ibikorwa remezo ingabo ziwugize zizifashisha mu kazi; nk’uko byasobanuwe na Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi uyobora ikigo cya Gisirikare cya Gako.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye isinywa ry’aya masezerano, Major Gen. Kamanzi yagize ati: “Ibikubiyemo ni ukubona ibikoresho bya gisirikare bizafasha uyu mutwe mu kazi kawo ndetse n’aho kuba haberanye n’akazi bakora no gukora ubutabazi”.

Major Gen. Kurt Mosgaaro, wari uhagarariye itsinda ry'abasirikare ba Danmark na Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi uyobora ikigo cya Gisirikare cya Gako, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Major Gen. Kurt Mosgaaro, wari uhagarariye itsinda ry’abasirikare ba Danmark na Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi uyobora ikigo cya Gisirikare cya Gako, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Major Gen. Kamanzi avuga ko iyo gahunda yihutirwa ku buryo impande zombi zemeranyijwe ko bishobora no kutageza muri uwo mwaka uwo mutwe utaratangira. Uwo mutwe uzakorera mu kigo cya Gako uzaba ugizwe n’abasirikare bagize Burigade imwe.

Major Gen. Kurt Mosgaaro, wari uhagarariye itsinda ry’abasirikare ba Danmark ryasinyanye n’u Rwanda ayo masezerano, yavuze ko ari n’inyungu ku gihugu cye kuko nabo hari byinshi bazigira ku gisirikare cy’u Rwanda, nk’uko biri muri gahunda yabo yo kwigira ku gisirikare cy’Abanyafurika.

U Rwanda rwemeza ko uwo mutwe uzaza wunganira ibindi bikorwa rwari rusanzwe rugiramo uruhare, nk’ubutumwa b’Umuryango w’Abibumbye n’ubwa Afurika Yunze Ubumwe. Ahandi hari umutwe nk’uyu muri aka karere ni muri Kenya na Uganda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka