Dallas: Urubyiruko ruri mu mahanga rwasabwe gukorera u Rwanda ubuvugizi mu bijyanye n’ingufu
Abayobozi batandukanye bamenyesheje urubyiruko ruteraniye i Texas muri Amerika mu ihuriro ryitwa Youth for Rwanda, ko u Rwanda rubakeneye mu gukemura ibibazo bijyanye n’ingufu ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.
Ministiri Mushikiwabo uri mu batanze ibiganiro yashubije uwabajije ahari icyuho cyakemurwa n’urubyiruko nk’uko rwabisabwe.

Asubiza ko u Rwanda rugifite ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, kandi ko rugikeneye gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, n’ubwo ngo ibyagezweho ari byinshi kugira ngo abiciwe muri Jenoside n’imiryango y’ababishe babashe kuba babanye muri iki gihe.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Clare Akamanzi, yunzemo ko kugira ngo u Rwanda rubashe kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse, hakenewe kuzamura ikigero cy’imisoro itangwa n’abaturage.
Mu bindi byabajijwe n’urubyiruko, hari Umurundikazi ugisha inama icyakorwa kugira ngo u Burundi bubone amahoro nk’ay’u Rwanda rufite; Ministiri Mushikiwabo amusubiza ko urubyiruko ruri hirya no hino ku isi ngo rufite amahirwe yo kwamagana ibibera mu Burundi, aho ngo bashobora no kwifashisha imbuga nkoranyambaga.

Ministiri Francis Kaboneka yashimangiye ko ngo hari icyizere kandi ari mu barimo gusenga kugira ngo abarundi babone amahoro.
Uwitwa Bosco Muyango yabajije “Impamvu abantu benshi bayobora Afurika bashaje” kandi ko ngo ari ikibazo cyibazwa na benshi.
Ministiri Kaboneka ati:”Ku ruhande rw’u Rwanda twamaze kubaka inzego kandi hari umubare munini w’urubyiruko ruri mu nzego zikomeye: nta cyuho kiri muri ejo hazaza na none”, kandi ko urubyiruko rw’abayobozi mu Rwanda ngo rutari munsi ya 40%.
Ministiri Mushikiwabo yashimangiye ati:”Nta kibazo kikiri mu myaka y’abayobora u Rwanda”, kandi ko kumva neza ubuyobozi ngo atari ukureba imyaka ahubwo ari ukureba uho umuntu aganisha igihugu n’ibikorwa bye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|