Cyome: Abana babiri bishwe na Nyabarongo
Niyodusenga Christine ufite imyaka 10 na Uwamahoro Chance w’imyaka 7 bose bo mu kagali ka cyome mu murenge wa Gatumba akarere ka Ngororero bitabye Imana saa munani tariki 24/07/2013, baguye mu mugezi wa Nyabarongo.
Nkuko abari hafi y’aho abo bana barohamiye kuga centre k’ubucuruzi ka Cyome hafi y’umuhanda wa kaburimbo babivuga, abo bana bari barimo koga mu mugezi wa Nyabarongo ari benshi kuva muma saa yine za mugitondo.
Nyuma y’uko batatu muri bo barigise mu mazi, bagenzi babo bahise biruka bahamagara abantu bakuru bari aho hafi ku muhanda maze baratabara basanga babiri bitabye Imana naho umwe witwa Uwingeneye Olive ufite imyaka 12 basanga akirimo umwuka abasha kurokoka.
Ubuyobozi bw’akagali ka Cyome buvuga ko busanzwe busaba abaturage kubuza abana bato koga muri Nyabarongo kuko byahitana ubuzima bwabo ariko bikaba iby’ubusa, kuburyo hari n’abana birirwamo n’amaguru baroba amafi.
Niyodusenga Christine ni mwene Bizimana Gilbert naho Uwamahoro Chance ni mwene Kagesera Djuma.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bana se ko muvuze amazina ya ba Se gusa muretse ba Nyina, murashaka kumvikanisha iki?Mujye munabanza mwibuke ko abasoma inkuru muba mwanditse badatekereza hafi nkamwe bamwe mu banyamakuru!