Cyeza: Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiranye n’imbabazi ku bangije imitungo

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batanze imbabazi ku babangirije imitungo babuze ubushobozi bwo kwishyura.

Abantu icyenda bangije imitungo nibo bahawe imbabazi aho babariwe n’ababyeyi babiri bacitse ku icumu rya jenoside bangirije imitungo.

Abababariwe harimo abari barananiwe kwishyura kubera kubura ubushobozi burundu ndetse n’abari barishyuye bakanirwa batararangiza umwenda wose.

Gahunda yo gutanga imbabazi no kuzisaba yatumye kandi abababariranye basabana kandi barushaho kugirirana icyizere cyane cyane ko ari n’abaturanyi, ibi ngo bikaba bishimangira gahunda ya « Ndi umunyarwanda » kuko kubabarira bizana ubumwe n’ubwiyunge, nabwo bugashimangira ubunyarwanda buzima.

Mukakamanzi (wambaye umupira) yababariye abaturanyi be biturutse ku kuba yarumvise neza gahunda ya "Ndi umunyarwanda".
Mukakamanzi (wambaye umupira) yababariye abaturanyi be biturutse ku kuba yarumvise neza gahunda ya "Ndi umunyarwanda".

Mukakamanzi Jacqueline avuga ko n’ubwo abaturanyi be bamuhemukiye, imbabazi abahaye zimuturutse ku mutima kuko ngo anabana nabo ku isambu ya gakondo, abasahuye iby’iwabo bakaba barabimusubije abandi bikabananira.

Agira ati « Ndi umunyarwanda yageze hose mu Rwanda turayumva nta muhutu nta mututsi, turasabana hano iwacu, warwaza tukaguhekera, tugasabana ibikatsi. Muri uyu mwanya mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya ndi umunyarwanda, hari abantu batatu mpaye imbabazi ».

Muri aba bahawe imbabazi harimo Uwitwa Ruti, washimiye izi mbabazi ahawe, umugore wa Jean Baptiste ndetse n’undi muturanyi wabo.

Uwitwa Mukabatsinga nawe yababariye abantu batandatu kandi ngo nta kibazo agifitanye nabo kuko gahunda ya « ndi umunyarwanda » igaragaza neza isano abanyarwanda bafitanye n’ubwo bahemukiranye.

Rwiyereka avuga ko kuba hari abatarishyura imitungo bangije muri jenoside biterwa n'impamvu nyinshi zirimo n'ubushobozi buke.
Rwiyereka avuga ko kuba hari abatarishyura imitungo bangije muri jenoside biterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’ubushobozi buke.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Rwiyereka Roger, ngo uyu murenge wari ufite amadosiye agera mu 153 y’imitungo y’abarokotse jenoside, itarishyurwa agizwe n’abatishyura ku bushake ndetse n’abadafite ubushobozi.

Agira ati « abatabikora ku bushake ni abantu 67, abagera kuri 36 bo ngo nta bushobozi bugaragara bafite bwo kubasha kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside, ariko na none tukagira abantu 17 bapfuye, abantu 10 batorotse tutazi aho baherereye n’abagera kuri 23 tutazi aho babarizwa ».

Cyakora ngo abangije imitungo badafite ubushobozi ntibagomba guhabwa imbabazi gusa kuko imbabazi zisabwa zigatwangwa kimwe n’uko hari n’abashobora kwishyura ntibahabwe imbabazi, ari nayo mpamvu kuganira ku bunyarwanda nyabwo ngo byarushaho gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda no kubabanisha neza, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku.

Uyu muyobozi avuga ko abishyuzwa batagomba kumva ko bashyirwaho agahato kuko usibye n’ukwishyuza waramwangirije akabura n’abe, hari n’abishyuza ideni risanzwe kandi bagahatiriza n’ubwo bitandukanye n’ubumuntu.

Mutakwasuku agaya ababyeyi bagihembera amacakubiri mu bana.
Mutakwasuku agaya ababyeyi bagihembera amacakubiri mu bana.

Ababyeyi bagihembera amacakubiri bagawe

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga agaya ababyeyi bagihembera amacakubiri mu bana kimwe n’abakomeje kwibona mu ndorerwamo y’amoko kuko ntacyo byageza ku banyarwanda.

Agira ati « twigishe abana ibiri mu mutima bihuye n’ibyo tuvuga. Icyo iyi gahunda yadufasha ni ibintu bitatu byoroshye, icya mbere ni ukwibukiranya amateka y’ibyabaye n’abana babyiruka uyu munsi bakayamenya, hirya y’ibyo iyi gahunda igomba kudufasha kwemerana mu budasa bwacu, ndashaka kuvuga bya bindi byose umuntu ahora yibonamo, muri ubu budasa bw’abanyarwanda tukemerana byavamo komorana ibikomere ».

Muri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, hateganyijwe ibiganiro bitandukanye kuri gahunda ya « ndi umunyarwanda », amateka n’ibindi bizatangirwa mu midugudu.
Mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ngo hazibandwa ku biganiro birushaho kubaka ubunyarwanda ndetse no gukemura ibibazo by’imitungo yangijwe, aho no gutanga imbabazi bizakorwa kandi ko bizatanga umusaruro.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka