Cyeru: Barishimira isanwa ry’ikiraro cyacitse ariko bagasaba ko cyubakwa bushya

Abaturage bo mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, barishimira isanwa ry’ikiraro cyo ku mugezi wa Karuruma ngo kuko mbere kitarasanwa bahuraga n’ingorane mu kugeza umusaruro wabo w’ubuhinzi ku isoko.

Ubwo icyo kirari cyari cyaracitse imodoka zazaga gutwara iyo myaka zaburaga aho zinyura bigatuma imyaka yabo ibura abayigura; bajya no kuyigurisha bakabahenda; nk’uko Nabonibo Aloys abivuga.

Abanyacyeru bavuga ko iki kiraro kibafatiye runini kuko ariho banyuza umusaro w'imyaka yabo bawujyanye ku isoko.
Abanyacyeru bavuga ko iki kiraro kibafatiye runini kuko ariho banyuza umusaro w’imyaka yabo bawujyanye ku isoko.

Ku wa gatatu tariki 26/11/2014, habaye umuganda wo gusana icyo kiraro, wakozwe n’abaturage bo muri uwo murenge bafatanyijwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera ndetse na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu gitondo nibwo umuganda wo gusana ikiraro cya Karuruma watangiye. Nubwo hari hari ubunyerere, ntibyabujije abakoraga umuganda kuzana ibiti binini babyikoreye ku mitsibo, babikuye mu ishyamba bakabishyira kuri icyo kiraro babisimbuza ibyari biriho bishaje.

Bazanaga ibiti bakabisimbuza ibishaje byari biri kuri icyo kiraro.
Bazanaga ibiti bakabisimbuza ibishaje byari biri kuri icyo kiraro.

Mu gihe kigera ku masaha abiri umuganda wo gusana icyo kiraro cya Karuruma wari urangiye. Bigaragara ko icyo kiraro gikomeye kuburyo imodoka zakinyuraho nta nkomyi.

Aba baturage bavuga ko ariko nubwo gisanwe byari bikwiye ko cyongera kubakwa bundi bushya ngo kuko cyatangiye gucika. Kuburyo ngo hanyuzeho imodoka nyinshi ziremereye cyacika burundu; nk’uko Nzamugurinka Alphonsine abisobanura.

Agira ati “Nubwo bagikoze iki kiraro tugifiteho ikibazo. Mu byifuzo ahubwo twabona iki kiraro cyatindwa kigakomera mbese kigatindishwa imbaho ndetse n’ibyuma.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera (wambaye umupira w'umweru) nawe yifatanyije n'abaturage mu gutwara ibiti byo kubaka ikiraro cya Karuruma.
Umuyobozi w’akarere ka Burera (wambaye umupira w’umweru) nawe yifatanyije n’abaturage mu gutwara ibiti byo kubaka ikiraro cya Karuruma.

Guverineri Bosenibamwe wari wifatanyije n’abo baturage muri uwo muganda yashimye abo baturage umurava bakoranye mu gusana icyo kiraro. Aho yabijeje ko kizubakwa neza nk’uko babyifuza.

Agira ati “Twakoze kiriya kiraro kugira ngo mu by’ukuri hatagira uzakigwamo, hatagira imodoka izakigwamo. Twagisannye mu buryo bw’agateganyo. Ariko mu by’ukuri dufite gahunda muri uyu mwaka: twabishyize muri iyi ngengo y’imari (2014-2015), yo kubaka mu buryo burambye kiriya kiraro kiri hariya.”

Guverineri Bosenibamwe yafatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Cyeru mu muganda wo gusana ikiraro cya Karuruma.
Guverineri Bosenibamwe yafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Cyeru mu muganda wo gusana ikiraro cya Karuruma.

Ikiraro cya Karuruma giherereye ahantu mu gikombe, hagati y’imisozi miremire. Agace kagararagaramo ibikorwa by’ubuhinzi haba mu kabande ndetse ko ku misozi.
Umuhanda unyura kuri icyo kiraro uhura n’undi ugana kuri Base, mu karere ka Rulindo, ku muhanda munini Kigali-Musanze.

Ikindi ni uko imihanda ijya kuri icyo kiraro nayo yacitsemo ibinogo kuburyo imodoka zihanyura zigengesereye. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ariko buvuga ko hifashishijwe gahunda y’ubudehe iyo mihanda nayo izakorwa neza.

Abaturage bo mu murenge wa Cyaru basaba ko icyo kiraro cyakubakwa bundi bushya kuko gishaje.
Abaturage bo mu murenge wa Cyaru basaba ko icyo kiraro cyakubakwa bundi bushya kuko gishaje.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo babonye uko bahahirana n’utundi duce ngaho bafatanye bazamuke biteze imbere maze ubuzima bukomeze

habineza yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka