Cyasemakamba: Iduka ry’uwitwa Kazubwenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
Mu Kagari ka Cyasemakamba, mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo, iduka ry’ibikoresho byo mu gikoni ry’uwitwa Kazubwenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro muri aya ma saa sita n’igice z’amanjywa zo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015.
Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyari birirmo iri duka bigaragara ko ari rinini riracyagurumana abantu bakaba babuze icyo bakora ngo barizimye kuko umuriro wabarushije ingufu.

Iryo duka riri iruhande rw’ikigo cya Gisirikare cya Kibungo kandi rifatanye n’andi maduka menshi.

Imodoka izimya imuriro yahageze cyakora kuyikoresha bibanza kunanirana kuko ngo yari yagize ikibazo.

Kugeza ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana ariko turacyagerageza kubikurikirana.
Gakwaya Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turihanganisha nyiriryoduka , gusa dushikariza abantu gushaka ubwishingizi bw’imitungo yabo.
birababaje uyumugabo ni umunyabibazo pe! ngaho apfushije umugore. iduka rirahiye. mana mutabare
UBWOSE AFITE UBWISHINGIZI