Cyanzarwe: Abasenyewe n’umuyaga barasaba MIDIMAR ubufasha

Abaturage basenyewe n’umuyaga mu kwezi kwa Mata 2015 barasaba Misitiri y’ Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, kubafasha kubona isakaro kuko n’amatafari ari kubakwa ari gusenywa n’imvura.

Ku wa 23 Mata 2015 ni bwo umuyaga udasanzwe wasakambuye amazu 25 mu Kagari ka Kinyanzovu mu Murenge wa Cyanzarwe naho amazu y’imiryango itanu arangirika burundu bajya gucumbikirwa n’abaturanyi.

Amwe mu mazu arimo kubakwa n'abaturage bavuga ko yangizwa n'imvura.
Amwe mu mazu arimo kubakwa n’abaturage bavuga ko yangizwa n’imvura.

Nubwo bamwe mu basenyewe bashoboye gusana amazu bakayasubiramo, Ubuyobozi bw’Akagari ka Kinyanzovu buvuga ko hari abaturage batishoboye kandi amazu yabo yarangiritse burundu bisaba kongera kubaka bushya.

Umuyobozi w’Akagari ka Kinyanzovu, Rutarindwa Joseph Desire, akomeza avuga ko abaturage basenyewe ubu bacumbikiwe n’abaturanyi.

Ngo ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’abaturage ubu batangiye kubumba amatafari yo kububakira ariko ngo bafite ikibazo cy’isakaro.

Yagize ati “Byo umuyaga wasenyeye abaturage, bamwe bashoboye kwisanira ariko harimo abatishoboye turimo kubumbira amatafari akangizwa n’imvura. Dukeneye ubuvugizi kugira ngo minisiteri yo gucunga ibiza idufashe kubona isakaro.”

MIDIMAR yo ivuga ko uretse abaturage ba Rubavu bahuye n’ibiza iteganya gufasha n’abandi baturage bo mu tundi turere twahuye n’ibiza.

Habinshuti Philippe, Umuyobozi Mukuru muri MIDIMAR ushinzwe Ubutabazi no gufasha abahuye n’Ibiza, avuga ko amabati n’amategura bizatangira gutangwa kuva tariki ya 18 Gicurasi 2015 mu turere twahuye n’ibiza.

Akomeza avuga ko amabati azatangwa abarirwa mu bihumbi 10 naho amategura akaba ibihumbi 800 ngo akazahabwa imiryango 1200 yahuye n’ibiza by’imvura n’umuyaga muri ibi bihe bishize by’imvura.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka