Cyanika: Kubura itaka bidindiza gahunda yo guhoma amazu y’abakuwe muri nyakatsi
Mu gace ko mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera kegereye ikirunga cya Muhabura bigoye kubona itaka ndetse n’amazi, ibyo bikaba aribyo bidindiza hahunda yo guhoma amazu y’abavuye muri nyakatsi (Post Nyakatsi).
Mu murenge wa Cyanika nta taka ushobora kuhabona wakatamo icyondo kuko ubutaka bwaho bwose bugizwe n’amakoro gusa. Abahatuye bajya kugura itaka mu yindi mirenge itarimo amakoro.
Agace k’uwo murenge kari munsi y’ikirunga cya Muhabura, aho bita Nyagahinga, kari kure y’umuhanda wa kaburimo Musanze-Cyanika kuburyo kugezayo itaka bihenze cyane; nk’uko Nsengamungu Sabin ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Cyanika abihamya.
Agira ati “imodoka imwe ya Fuso (y’itaka) igera mu Nyagahinga ihagaze amafaranga ibihumbi 40, kandi wenda inzu imwe ishobora kujyaho Fuso nk’eshatu cyangwa enye…ntabwo biba byoroshye ariko ubwo nyine n’ubushobozi buba buhari abantu barasaraganya bakareba icyakorwa”.

N’iyo itaka rihageze bigorana kubona amazi yo gukata icyondo cyo guhoma ayo mazu kuko nta muyoboro w’amazi uhagera. Bifashisha amazi y’imvura abaturage batuye ako gace baba barabitse mu bigega byabo.
Bafata ku mafaranga baba bafite bakajya kugura amazi kuri abo baturage. Ijerekani imwe y’ayo mazi bayigura amafaranga 100 cyangwa arenga kandi no kubona amazi ahomye inzu yose ntibiba byoroshye.
Inzu zisigaye zidahomye nizo nke
Nsengamungu avuga ko bashishikariza abaturage gufasha bagenzi babo. Aho bakora umuganda wo guhoma amazu y’abakuwe muri nyakatsi batishoboye. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) nayo yabafashije mu buryo butandukanye.
Hari kandi imiryango itandukanye ifasha umurenge wa Cyanika kuburyo babona uko bahoma ayo amazu. Muyi iyo miryango harimo Partners In Health: Inshuti Mu Buzima ndetse n’umushingwa witwa CMP (Comfort My People Ministries).
Mu mazu 1048 y’abavuye muri nyakatsi atari ahomye, kugeza ubu hasigaye amazu 166 gusa kandi ngo nayo azahomwa bidatinze; nk’uko ubyobozi bw’umurenge wa Cyanka bubihamya.
Kubera ko umurenge wa Cyanika ukora kuri parike y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyahaye uwo murenge miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya “Revenue Sharing” (amafaranga agenerwa abaturiye parike kuko bayibungabunga).
Ayo mafaranga ari kubafasha kugurira itaka bamwe mu baturage batishoboye kurusha abandi nk’uko Nsengamungu abisobanura.
Ayo mazu asigaye atarahomwa azahomwa nayo hifashishijwe inkunga zitandukanye. Amafaranga agenwa n’akarere ka Burera agenewe abatishoboye ndetse n’umuganda bizifashishwa muri iyo gahunda.
Kubera ko kubona itaka ryo guhoma amazu bigoye, ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko buramutse bworoherejwe kubona itaka ibindi bisigaye abaturage babikora byihuse. Gahunda y’akarere yo kugeza umuyoboro w’amazi mu duce two munsi y’ikirunga cya Muhabura yihutishijwe nabyo byafasha ubuyobozi bw’umurenge.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|