Cyanika:imibiri 25000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 25000 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwuzuye iruhande rwa Paruwasi Gaturika ya Cyanika mu karere ka Nyamagabe aho izo nzirakarengane ziciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango n’iry’uburinganire, Inyumba Aloysia, niwe wayoboye uyu muhango akaba yari anahagarariye umufasha wa Perezida wa Repubulika, Kagame Jeannette umuyobozi w’umuryango uhuza abahoze n’abakiri muri guverinoma,Unit Club.

Umuryango wa Unity Club niwo wateye inkunga ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Cyanika rwashyinguwemo izi nzirakarengane.

Minisitiri Inyumba yabwiye abaturage bo mu Cyanika ko igikorwa cyo gushyingura inzirakarengane zazize Jenoside ari umusingi wo kwihesha agaciro.

Minisitiri Inyumba yagize ati “Iki gikorwa kibe umusingi utajegajega mu bikorwa byo kwiyubakira agaciro kacu nk’Abanyarwanda twiyubakamo imbaraga n’icyizere cyo kurushaho kubaho no kubaho neza mu gihe kiri imbere”.

Minisitiri Inyumba niwe wayoboye umuhango
Minisitiri Inyumba niwe wayoboye umuhango

Umuyobozi w’umuryango uhuza imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu butabera ariko ko bibabaje kubona hari abakurikiranyweho uruhare muri Jenosude bataragezwa imbere y’ubutabera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kimisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Jean de Dieu Mucyo we yahamagariye ababa bafite abazize Jenoside bashyinguye mu ngo kugira ubutwari bwo kubazana mu nzibutso kuko ari bwo ibi bimenyetso bya Jenoside bizaramba abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi bakazabisanga.

Mu nzirakarengane 25000 zashyinguwe, 6 nizo zabashije kumenyekana zirimo na Padiri Niyomugabo Joseph wayoboraga iyo Paruwasi wicanywe n’intama ze.

Mu ndirimbo zitandukanye, umuhanzi Kizito Mihigo yatanze ubutumwa buhamagarira abacitse ku icumu kuvuga amateka y’ibyababayeho aho yabagereranyije n’amashami y’ibyishimo yashibutse ku ishavu”.

Umuhango wo gushyingura imibiri y’izi nzirakarengane watangijwe n’igitambo cya misa; witabiriwe n’abayobozi bakuru mu gihugu barimo abaminisitiri, intumwa za rubanda mu mitwe yo mbi y’inteko ishinga mategeko, imiryango y’ababuze ababo n’abaturage.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka