Cyanika: Hakusanyijwe miliyoni zirenga 17 zo gushyira mu kigega AgDF

Umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera wakusanyije amafaranga miliyoni 17 n’ibihumbi 955 yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund, yaturutse mu baturage bahatuye ndetse no mu bindi bikorwa bihakorerwa.

Ayo mafaranga yatanzwe kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012, niwo mubare wamenyekanye ako kanya ariko aziyongera kurushaho kuko hari abakozi batandukanye batazwi umubare bakorera mu bigo biri muri uwo murenge bavuze go bazatanga umushahara wabo wose w’ukwezi kumwe.

Ikigo nderabuzima cya Cyanika nicyo cyatanze amafaranga menshi muri uwo muhango aho cyatanze amafaranga arenga miliyoni ebyiri.

Andi mafaranga yaturutse mu makoperative atandukanye akorera muri uwo murenge no mu masantere y’ubucuruzi. Yaturutse kandi mu bantu ku giti cyabo batanze amafaranga bakurikije uko bifite.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanika bitabiriye kwihesha agaciro.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanika bitabiriye kwihesha agaciro.

Nkanika Jean Marie Vianney uyobora umurenge wa Cyanika yibukije abaturage ayobora ko gutanga amafaranga yo kujya mu kigega Agaciro Development Fund ari ukwihesha agaciro no kugahesha u Rwanda bityo uyatanga akayatanga abikuye ku mutima.

Yabibukije kandi ko bashobora gutanga amafaranga azajya muri Agaciro Development Fund bakoresha telefone igendanwa aho bajya ahandikirwa ubutumwa bakandika “Agaciro 500” bakohereza kuri 2020. Amafaranga bari bafite kuri telefone havaho 500 nk’uko Nkanika yabisobanuye.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka