Cyanika: “Gasutamo Imwe” izatangira bitarenze icyumweru

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (MINEAC), Ambasaderi Valentine Rugwabiza, arizeza abakoresha umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera ko gukoresha gasutamo imwe bizatangira mu gihe kitareze icyumweru.

Nubwo inyubako nshya abakozi ba gasutamo ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bazakoreramo iteganyijwe kuzubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza yasabye ko hakorwa ibishoboka gahunda ya gasutamo imwe ikaba itangiye mu gihe iyo nyubako itaraboneka.

Iyi gahunda yatangijwe ku mipaka myinshi ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba yatinze gutangizwa ku mupaka wa Cyanika kubera ko ku ruhande rw’u Rwanda nta hantu hagari hahari abashinzwe ibya gasutamo bo muri Uganda bakwicara.

Minisitiri Ambasaderi Valentine Rugwabiza asobanurirwa uko gasutamo yo ku mupaka wa Cyanika ikora.
Minisitiri Ambasaderi Valentine Rugwabiza asobanurirwa uko gasutamo yo ku mupaka wa Cyanika ikora.

Gasutamo imwe ku mupaka ituma uwunyuzeho ahagarara rimwe gusa yerekana ibyangombwa mu gihe ubundi byamusabaga guhagarara kabiri: ku ruhande rw’igihugu asohotsemo ndetse no ku ruhande rw’igihugu yinjiyemo.

Kuri ubu umupaka wa Cyanika unyuzwaho 5.8% by’ibicuruzwa byose byinjira mu Rwanda mu gihe unyuraho 0.7% by’ibicruzwa byose byoherezwa mu mahanga.

Amasaha y’akazi nayo azongerwa

Ubwo Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza yasuraga umupaka wa Cyanika kuri uyu wa 02/12/2014, yanijeje ko amasaha uwo mupaka usanzwe ukoresha azongerwa kuko iyo gahunda isanzwe ihari.

Amasaha 16 umupaka wa Cyanika wakoraga agiye kongerwa.
Amasaha 16 umupaka wa Cyanika wakoraga agiye kongerwa.

Ubusanzwe umupaka wa Cyanika ufungura saa kumi n’imwe za mu gitondo ugafunga saa mbiri z’ijoro. Abaturage batandukanye bakoresha uwo mupaka bavuga ko ayo masaha ukora ari make kuburyo atuma zimwe muri gahunda zabo zidatungana.

Abo baturage bavuga ko iyo bagiye muri Uganda bagataha saa mbiri z’ijoro zarenze, basanga umupaka wafunze bakabasubizayo bakarara muri Uganda; nk’uko Nduwayezu Julius abisobanura.

Agira ati “Bakwiye kuduha wenda akanya, umuntu niyo yataha nka saa yine (z’ijoro), asanze hari abayobozi, bajya batureka tugataha. Ariko saa mbiri iyo zigeze badusubizayo ukumva batwiciye gahunda. Umuntu akarara mu gihugu kitari icye! Ubwo ni ukurara mu nshuti z’i Bugande! Nonese uri kumva mba ntahombye, ntaraye iwanjye! Nonese abana baraye batambonye baba badahombye!”

Ku mupaka wa Cyanika hanyura ibicuruzwa bibarirwa muri 5,8% by'ibyinjira mu Rwanda byose.
Ku mupaka wa Cyanika hanyura ibicuruzwa bibarirwa muri 5,8% by’ibyinjira mu Rwanda byose.

Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko amasaha 16 umupaka wa Cyanika usanzwe ukora, hari gahunda yo kuyongera ariko ngo azongerwa ari uko u Guverinoma y’u Rwanda ibanje kubiganiraho n’iya Uganda kugira ngo harebwe icyakorwa, niba uwo mupaka wakora amasaha 24 kuri 24 nk’uko hari ndi ikora ayo masaha.

Agira ati “Gahunda zirahari zo kongera amasaha hano. Izo gahunda tugiye kuziganiraho twebwe nka guverinoma y’u Rwanda, tuziganireho na bagenzi bacu bo muri Uganda kugira ngo tubyumvikaneho.

Ariko icyo nababwira ubungubu ni uko twese tubishaka. Kuba tubishaka twese rero nta mpamvu byatunanira kubigeraho. Urumva ko tugomba kubiganiraho, ntabwo byava ku ruhande rumwe gusa…”.

Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza avuga ko gasutamo imwe ku mupaka wa Cyanika izatangira gukora bitarenze icyumweru kimwe.
Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza avuga ko gasutamo imwe ku mupaka wa Cyanika izatangira gukora bitarenze icyumweru kimwe.

Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza yakomeje avuga ko kandi yasanze umupaka wa Cyanika ukora neza ndetse anemeza ko ikibazo cya gahunda ya gasutamo imwe kuri uwo mupaka itaratangira gukora kizakemuka vuba bitarenze icyumweru kimwe.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gasutamo izakorehwa n’abacuruzi maze boroshywe urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bityo gahunda y’uucuruzi muri aka karere

rugwabiza yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka