Cyanika: Barasabwa kuvugisha ukuri kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricike
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera barasabwa kuvugisha ukuri batanga amakuru yose ajyanye n’ihohoterwa, kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricike burundu.
Depite Suzana Mukayijore ubwo yagiranaga ikiganiro n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bahagarariye abaturage muri uwo murenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, yabasabye ko bagomba kwigisha abo bahagarariye kuvugisha ukuri badahishira ihohoterwa.
Mu murenge wa Cyanika hakunze kugaragara abagore bahohoterwa n’abagabo babo bakabakubita, bakabiceceka bikazamenyekana ari uko umugabo akubise umugore we kugeza amwishe.
Depite Mukayijore yakomeje asaba Abanyacyanika kwegera abagore nk’abo bakorerwa ihohoterwa ariko bakabiceceka. Abo bagore baba bakeneye kwegerwa bakaganirizwa nk’uko akomeza abivuga.

Yakomeje avuga ko abagore bakwiye gukomeza kwitabira “umugoroba w’abagore”, kuko ariho bamenyera ibibazo bafite bagafashanya, bakagirana n’inama.
Abagore bo mu murenge wa Cyanika bavuga ko usanga ahanini bahohoterwa n’abagabo babo kubera ubusinzi. Abagabo babo ngo baranywa bagasinda bagataha mu gicuku maze bakabakubita.
Abagabo nabo bavuga ko usanga abagore babo nabo birirwa mu kabari bakageza nimugoroba ntibabashe kwita ku bagabo babo. Ngo abagore nk’abo usanga batagira n’isuku ibyo bigatuma abagabo babo bajya mu bandi bagore bafite isuku.
Jean Marie Vianney Nkanika, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko utubari twasabwe kujya dufunga kare. Utubari tw’ibigage n’inzagwa dufunga mu ma saa Mbiri za nijoro naho amabare akomeye afunga mu ma saa tatu z’ijoro.
Depite Mukayijore yakomeje asaba Abanyacyanika kuganiriza abagore bagorobereza mu kabari bakavamo basinz,e kugira ngo bamenye ikibibatera, kuko usanga akenshi kujya mu kabari babifata nk’ubuhungiro bw’abagabo babo babahohotera.
Muri ibyo icyo kiganiro kandi hagaragajwe ko hari n’abagabo bahohotera abana babafata ku ngufu ugasanga umwana abigiriye mo ikibazo. Depite Mukayijore yasabye ababyeyi kugira umuco wo kuganiriza abana babo kugira ngo bamenye ako baba biriwe.
Abitabiriye icyo kiganiro kandi bagaragaje ko hari n’abagore bahohotera abagabo. Aho hari n’abagore bakuze bashukisha amafaranga abahungu bafite imyaka nka 18, ugasanga barabaye nk’abagabo babo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|