Cyanika: Abubatse 12YBE baratabaza nyuma yo kumara imyaka ibiri badahembwa

Abaturage 134 bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barishyuza amafaranga miliyoni imwe n’imihumbi 500 bakoreye ubwo bubakaga ibyumba by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) n’ubw’imyaka icyanda (9YBE) mu mwaka wa 2012.

Ikindi ngo ni nubwo bari baje kwishyuza ari bake ngo abaturage bose bagomba guhembwa ibirarane ni 134. Bakaba bagomba guhembwa bose amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’imihumbi 500; nk’uko bigaragara ku mpapuro banditseho.

Mu gitondo cyo ku kane tariki ya 11/09/2014, abaturage 20 barimo n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bazindukiye ku murenge wa Cyanika bagiye kwishyuza, bavuga ko umurenge wa Cyanika wari warabahaye akazi watangiye ubahemba neza ariko ngo guhera mu kwezi kwa 12/2012 kugeza mu kwezi kwa 02/2013 ntibongeye kubahemba.

Bazaseka Ercan agira ati “Bandimo ibihumbi 117.500 (by’amafaranga y’u Rwanda). Twaje hano none gitifu avuga ngo nta mafaranga ahari, bateze kuzakusanya inkunga mu baturage…”.

Bamwe mu baturage babyukiye ku murenge wa Cyanika bagiye kwishyuza amafaranga bamaze imyaka ibiri badahembwa.
Bamwe mu baturage babyukiye ku murenge wa Cyanika bagiye kwishyuza amafaranga bamaze imyaka ibiri badahembwa.

Musafiri Jean Baptiste yungamo ati “Mbere twarakoraga bakatwishyura nyuma tugeze aho turahagarara, bakavuga bati ‘turabaha amafaranga, turabaha amafaranga, turabaha amafaranga, birananirana kugeza na n’izi saha.”

Abana b’abanyeshuri bari bari muri abo baturage bavuga ko bakoraga umurimo w’ubuyede bahereza abo bafundi. Nabo ngo bari bijejwe ko bazahembwa nyamara amaso yaheze mu kirere.

Uwitwa Uwimana Marie Claire agira ati “Bampembye ibihimbi 10 (by’amafaranga y’u Rwanda), mu bihumbi nka 30 nakoreye. Nari naje kwaka akazi k’ubuyede kuko twari turi mu biruhuko mbona ntakwicara kandi ako kazi gahari kandi kagomba kumpereza amafaranga nakagombye kuguramo nk’amakayi n’utundi dukoresho dukenerwa ku ishuri.”

Imanizabayo Ildephonse nawe agira ati “Twarategerezaga bakatubwira ngo dukore turayabona (amafaranga) tukagumya gutegereza. Kubera natwe twari mu biruhuko, urabona turi abanyeshuri, bigeze aho turaheba kugeza na n’izi saha.”

Barizezwa guhembwa vuba

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Nkanika Jean Marie Vianney, avuga ko icyo kibazo akizi. Yizeza abo baturage ko bazabahemba bidatinze.

Agira ati “Imibyizi rero yabo turayifite, tugenda tubishyura, bamwe tumaze kubishyura n’abandi tuzabishyura. Muri aya mezi (guhera mu kwa 09/2014), kuko dutangiye ikindi cyiciro cyo kubaka, tuzajya gutangira iki cyiciro tugiye kubaka nabo twabishyuye. Mu kwa 12 (2014) tuzaba turangije. Nabwo tuzaba twabahembye, twabishyuye.”

Rumwe mu rupapuro ruriho abo baturage bishyuza amafaranga bakoreye..
Rumwe mu rupapuro ruriho abo baturage bishyuza amafaranga bakoreye..

Nubwo uyu muyobozi yababwiye ibyo, bagaragaje ko batabyishimiye nubwo nta kundi bari kubigenza. Aho bahamya bishobora kugenda nk’uko byagenze mbere bigafata indi myaka badahembwe amafaranga bakoreye.

Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imya 12 yubakwa ku bufatanye bwa Leta ndetse n’abaturage. Buri muturage atanga umusanzu w’amafaranga bitewe n’ubushobozi bwe kandi agakora n’umuganda mu kubaka ayo mashuri.

Leta yo itanga ibindi birimo amabati, isima, inzugi ubundi igatanga n’amafaranga ya buri cyumba cy’ishuri kiri kubakwa abarirwa muri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

Olalla nukuri umuntu utabahemba amenyeko aba ahemukira abana bagishiga kandi uyu watindije amafaranga yabo ari gusenga urwego rwa leta akoramo

manzi yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka