Cyanika: Abahoze mu buraya biyemeje gufasha abashakanye kudacana inyuma

Abasezeye umwuga w’uburaya baratangaza ko bashobora gukoresha akagoroba k’ababyeyi bakangurira abashakanye kwirinda gucana inyuma, kuko bazi neza amayeri abashaka gusenya ingo muri ubwo buryo bakoresha.

Aba bagore bamaze imyaka itanu basezereye uburaya batangaza ko nyuma yo guhura n’abagabo benshi bazi uburyo bagira inama abagore ku buryo bazikurikije abagabo batakifuza kubaca inyuma.

Aba bagore bagize bati: “Ntacyo indaya irusha umugore wishakiye, nta na kimwe! Gusa indaya nkatwe twabaye zo ziba zifite amayeri menshi, ubwo rero twakwigisha abagore uko bitwara kugira ngo abagabo batabacika!”

Aba bagore bagera kuri 20 bemera ko bari indaya bakabivamo bemeza ko nta keza kabwo uretse ngo gukubitwa no gukuramo indwara zandurira mu myanya ndangabitsina zirimo na virusi itera SIDA.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Karama, Mukankaka Françoise, avuga ko kuva bariya bagore bareka uburaya amahoro yatangiye guhinda kuko bari bazwiho ingeso yo gusenya ingo bakora ibishoboka byose bakikururiraho abagabo bamwe na bamwe.

Abantu bahawe ubutumwa ku kurwanya SIDA, abahoze ari indaya babasaba kudacana inyuma.
Abantu bahawe ubutumwa ku kurwanya SIDA, abahoze ari indaya babasaba kudacana inyuma.

Mukankaka nawe yemeza ko koko akagoroba k’ababyeyi ari ahantu heza bashobora kuganirira n’abashakanye akaga gaterwa no gucana inyuma kw’abashakanye n’amayeri akoreshwa n’abagore bashaka kwikururiraho abagabo.

Yagize ati “Urabona abenshi nibo basenyaga ingo za bagenzi babo! Urumva rero ko bazi amabanga menshi biturutse ku bagabo bagiye bahura ku buryo mu kagoroba k’ababyeyi bafasha imiryango kwirinda gucana inyuma”.

Kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012, aba bagore basezereye uburaya bakanguriye abantu b’ingeri zinyuranye kwirinda imyitwarire ishobora kubaroha mu ngeso zabatera kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Cyanika, muri gahunda yateguwe ku bufatanye bw’umurenge wa Cyanika na World Vision ADP ya Karaba, hakaba haranatanzwe udukingirizo ku batwifuza n’inyigisho zirambuye ku kwirinda icyorezo cya SIDA.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka