Croix-Rouge yahuguye abandi barimu 30 b’ubutabazi bw’ibanze

Abarimu b’ubutabazi bw’ibanze 30 baturutse mu turere twose tw’igihugu kuri uyu wa 14/11/2014 bashoje amahugurwa y’iminsi ine yari agamije kubongerera ubumenyi ngiro mu gukora ubutabazi bw’ibanze no guhugura abakorerabushake ba Croix- Rouge.

Muri ayo mahugurwa hakozwe ingendo shuri mu bigo binyuranye birimo ibitaro bya Kigali (CHUK) kugirango bamenye uko ubutabazi bakora bwakirwa n’abaganga.

Kuri iyo ngingo abaganga bagaragaje ko abo bakorera ubutabazi bibafasha cyane gusa ikibazo kigihari kikaba ari uko ubwo butabazi ababuzi bakiri bake cyane ari nabyo bituma inkomere zitaba Imana kubera kububura.

Nkiko Samson ushinzwe gahunda y’ubutabazi bw’ibanze mu baturage avuga ko ibi bikorwa bizanafasha mu gukwirakwiza amakuru ajyanye n’ubwo butabazi mu baturage, kugira ngo abagize ibibazo bitunguranye bategereye ivuriro bajye biyambaza abo bakorerabushake.

Yatsindagiye ko bagiye kwibanda mu kwigisha urubyiruko bahereye ku rukiri mu ishuri. Iyo ikaba ari n’intego ya Croix-Rouge y’u Rwanda mu gihe harimo kwizihizwa imyaka 50 imaze ishinzwe.

Abahuguwe bahawe inyandiko zikubiyemo ibikorwa bya Croix Rouge ngo bazisakaze mu baturage.
Abahuguwe bahawe inyandiko zikubiyemo ibikorwa bya Croix Rouge ngo bazisakaze mu baturage.

Harerimana Léodomir umwe mu barimu b’ubutabazi bahawe aya mahugurwa, ashima ibyo bayakuyemo. Avuga ko hari abari bamaze kwirara no kwibagirwa bimwe mu bigenderwaho mu gutabara uhuye n’ikibazo, bityo bakaba biteguye kujya kwigisha abandi bazabafasha kwigisha abaturage.

Nyuma y’ayo mahugurwa, abayitabiriye bashyikirijwe impamyabumenyi zabo, bamwe muri bo bagenda bashingwa uturere.

Mu batoranyirijwe kuyobora abandi buri wese akazaba akomatanya uturere dutatu. Ubutabazi bw’ibanze ni kimwe mubishyirwa imbere na Croix Rouge ndetse ngo mu myaka 50 imaze mu Rwanda ikaba yarabugejeje ku batari bake.

Ubu mu Rwanda hose hari abarimu b’ubutabazi bw’ibanze 96; nk’uko byasobanuwe na Emmanuel Ntakirutimana ukuriye ishami rya Croix-Rouge y’u Rwanda rishinzwe guteza imbere za porogaramu zitandukanye.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira croix rouge y’uRwanda kubw’igikorwa cyiza yiyemeje cyo gusigasi ubuzima bw’abanyarwanda

kabarisa jerome yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

akazi aba bakorerabushake ba croix rouge bakora ni keza kandi gafasha benshi bityo tukaba twanasaba abanyarwanda benshi kuyitabira ikagira abanyamuryango benshi

ameki yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka