Croix Rouge y’u Rwanda yijeje ibiribwa abari muri Guma mu Rugo

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Umuryango Croix Rouge umaze ukorera mu Rwanda, wijeje kuzakomeza ubutabazi bw’ibanze ku mbabare zitandukanye zirimo impunzi, abibasiwe n’ibiza cyangwa ibyorezo, ndetse n’abandi bose bari mu kaga.

Abayobozi ba Croix Rouge y'u Rwanda bijeje ubufasha abantu bari mu bihe bidasanzwe kubera Covid-19
Abayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda bijeje ubufasha abantu bari mu bihe bidasanzwe kubera Covid-19

Mu byihutirwa Croix Rouge ivuga ko bikwiye gukorwa muri iki gihe cy’icyorezo Covid-19, harimo gufasha abaturage bashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu cyumweru gishize Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge ya Rwamiko muri Gicumbi na Bwishyura muri Karongi, ishyizwe muri Guma mu Rugo y’ibyumweru birenga bitatu kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kuhagaragara.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri Croix Rouge y’u Rwanda, Emmanuel Ntakirutimana, yagize ati "Hari abatunzwe n’imirimo ya nyakabyizi, abo ni ngombwa kubafasha kubona uko barya no gukemura ibibazo by’ingenzi bibugarije, niba ari n’isabune ayibone, ibyo bizaza mu cyumweru gitaha".

Muri iki gihe abakorerabushake ba Croix Rouge ngo babaye bagiye mu mirenge ya Rwamiko na Bwishyura, mu rwego rwo kwigisha abaturage kwirinda Covid-19 no kwakira neza gahunda ya Guma mu Rugo barimo.

Ntakirutimana avuga ko abo baturage bashobora guhabwa amafaranga mu gihe byaba bishoboka ko bajya ku isoko guhaha, ariko mu gihe bidashoboka ngo bazagurirwa ibiribwa n’ibindi by’ibanze bakenera buri munsi.

Croix Rouge y'u Rwanda yizihije isabukuru y'imyaka 59 imaze ikorera mu Rwanda
Croix Rouge y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 59 imaze ikorera mu Rwanda

Croix Rouge ivuga ko mu mezi 10 ashize y’ibi bihe bya Covid-19 yafashishije ibiribwa abaturage barenga ibihumbi 100 hamwe n’imiti, bifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 500.

Uyu muryango kandi urimo gusoza gahunda y’imyaka itanu wari umaze ufatanyamo n’inzego za Leta mu kurwanya ubukene mu baturage bababaye kurusha abandi.

Croix Rouge ivuga ko imiryango irenga 12 yafashijwe kuva mu bukene muri gahunda yiswe ’Agasozi Indatwa’, abarwayi bagera ku 2,500 bakaba bagezwa kwa muganga buri mwaka babifashijwemo n’imbangukiragutabara (ambulance) za Croix Rouge y’u Rwanda.

Kugeza ubu ngo hari abaturage badashobora gutega amashyi kuko bahawe amatungo n’ibindi bikorwa bibahesha inyungu, birimo na hegitare 20 z’ubutaka bwahawe impunzi mu nkambi ya Nyabiheke, kugira ngo zibone icyunganira amafaranga y’iposho asigaye yaragabanutse.

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda, Apollinaire Karamaga avuga ko gahunda nshya bazatangira mu mwaka utaha, na yo ngo izaza yunganira Leta muri gahunda yo kurwanya ubukene.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru ku wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021, Karamaga yagize ati "Turi muri gahunda y’agasozi indatwa kugira ngo tugabanye ubukene, ariko hari nk’igihe dushaka gutanga amazi ntituyageze ku bayashaka bose kandi abenshi barayakeneye".

Uyu muyobozi avuga kandi ko bagishakisha amatungo baha abaturage cyane cyane abari mu midugudu igera kuri 50 bashinzwe kwitaho muri gahunda y’agasozi indatwa.

Umuryango Croix Rouge (na Crossant Rouge ikorera mu bihugu byiganjemo Abayisilamu), ni igitekerezo cy’uwitwaga Heneriko(Henry) Dunant, Umusuwisi wabonye inkomere nyinshi z’abasirikare mu ntambara yaberaga ahitwa Solferino mu Butaliyani mu mwaka wa 1859.

Henry Dunant yahise ashaka abantu bajya bamufasha kwita kuri izo nkomere zo mu ntambara, bakabakorera ubutabazi bw’ibanze mu gihe babaga bataragezwa kwa muganga.

Buri gihugu ku isi kigira Croix Rouge cyangwa Croissant Rouge yacyo, ariko bikagira urugaga rubihagararira hose ku isi rwitwa "Fedération International de la Croix Rouge et Croissant Rouge’, rukayoborwa na Komite mpuzamahanga ikorera i Genève mu Busuwisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka