Croix Rouge y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo kwigira

Kutabonera igihe ubushobozi bwo kugoboka imbabare mu buryo babyifuza, byatumye umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Croix Rouge, utangira urugendo rwo kwigira, wiyemeza gushyiraho ibikorwa biwinjiriza amafaranga.

Centre d'Accueil y'i Nyanza
Centre d’Accueil y’i Nyanza

Muri ibyo bikorwa harimo Hoteli Ris Kivu Breeze bubatse i Karongi, ikaba yaranatashywe mu 2022, inzu yo kwakira abagenzi (centre d’accueil) baherutse gutaha i Nyanza (muri uyu mwaka wa 2023), ndetse n’inzu bafite i Kigali barimo kuvugurura kugira ngo zizajye zikodeshwa.

Ubwo yagaragazaga ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda, mu nama n’abafatanyabikorwa uyu muryango wagiriye i Nyanza guhera ku itariki ya 25 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2023, Françoise Mukandekezi uwuyobora mu Rwanda, yasobanuye ko bene ibi bikorwa bizagera no mu tundi turere, mu rwego rwo kugira ngo tujye tubasha kwesa imihigo, tudategereje ubushobozi buturutse ku cyicaro i Kigali.

Yagize ati “Twabonye ko Croix Rouge mu Turere bagira gahunda z’ibikorwa n’imihigo ariko kubishyira mu bikorwa bagategereza igihe cyose ko ku cyicaro babaha ubushobozi, rimwe na rimwe tugatinda kubikora kuko tuba tureberera uturere 30.”

Yunzemo ati “Rero twafashe ingamba zo kubaka ubushobozi bwa buri Karere, bashobore kwihembera umukozi, bashobore kwiyishyurira abazamu, noneho babone n’amafaranga yo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa baba barakoze.”

Uyu muyobozi yanagaragaje ko kuva muri 2022 biyemeje kuzajya batera ibiti miliyoni buri mwaka, bakanakurikirana ko byitabwaho ngo bikure neza, mu rwego rwo gukumira ibiza, cyane ko ibiza biri mu byo batangaho amafaranga menshi buri mwaka.

Ku ngengo y’imari ya Miliyari eshanu bifashisha buri mwaka, gufasha abahuye n’ibiza byonyine bibatwara Miliyari zisaga eshatu, kandi ahanini biba ari ubutabazi bw’ibanze, nta bikorwa byo gufasha abahuye n’ibiza kongera kwiyubaka biba birimo.

Nk’ubu bakeneye Miliyari zigera muri ebyiri, zo kugira ngo babashe kubakira no guha ubundi bufasha bwo kwiyubaka abahuye n’ibiza biheruka, byibasiye ababarirwa muri 300 mu Rwanda, nk’uko babigaragarije abafatanyabikorwa bari batumiye mu nama.

Abayobora Croix Rouge mu Turere tutaragezwamo ibikorwa bitwinjiriza amafaranga, bavuga ko na bo biteguye kuba bahabwa ubushobozi bwo kugira ngo babigereho, kuko hari ibyo bifuza gukora batabasha ku bwo kubiburira ubushobozi.

Robert Muyenzi uyobora Croix Rouge mu Turere twa Huye na Gisagara agira ati “Iyo usaba, uba usaba. Gusaba bidutwara umwanya munini, nyamara dufite ubushobozi ubwacu, habonetse impamvu iyo ari yo yose twajya duhita dutabara.”

Hotel Ris Kivu Breeze Croix Rouge yo mu Rwanda yubatse i Karongi
Hotel Ris Kivu Breeze Croix Rouge yo mu Rwanda yubatse i Karongi

Yongeraho ko kugeza ubu ibikoresho by’ibanze baba bafite batabarana bwangu, biba bigenewe imiryango 100. Barateganya ko mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa bibinjiriza amafaranga bagenda bashyiraho bizababashisha kuzajya mu Karere bahora bicaranye ibikoresho byabafasha gufasha byibura abantu 500.

Birumvikana ko kuzagera ku bikorwa bibaha miriyari eshanu bakenera kugeza ubu atari vuba, kuko bazakomeza gukenera inkunga ziturutse hanze, ariko na none kuri bo kuba hari ibyo babasha kwikorera batarinze gutega amaboko ni intambwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka