Croix-Rouge y’u Rwanda iratanga ubufasha muri Kivu y’Amajyaruguru
Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu iri kwifashishwa n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo harebwe uburyo hakorwa gahunda y’imyaka itanu yo guhangana n’ibiza.
Dushime Derckxy ukuriye Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu avuga ko batumiwe kugira ngo batange ibitekerezo byagenderwaho mu guhangana n’ibiza muri iyi ntara, kuko u Rwanda ruri mu bihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza kandi rwagize ubunararibonye mu guhangana nabyo.
Iyi nama igomba kumara iminsi itanu izafasha intara ya Kivu y’Amajyaruguru gutegura uburyo yahangana n’ibiza byavuga bivuye ku isuri cyangwa iruka ry’ibirunga rikunze kwibasira iyi ntara.

Mu mwaka 2002 iruka ry’ibirunga ryatumye abantu benshi bava mu byabo naho inyubako nyinshi zigasenyuka. Nubwo hategurwa uburyo bwakoreshwa mu guhangana n’ibiza, bimwe mu bibazo bigaragazwa ko bituma inshingano z’ubutabazi zitagerwaho hari ubushobozi bucye n’ibikoresho bidahagije.
Jean Ruyange ushinzwe ibikorwa byo gutabara abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru avuga ko iyi nama izatuma hafatwa ingamba zihutisha ubutabazi igihe abaturage bahuye n’ibiza.
Nubwo umwuka wa politiki utari mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umuyobozi wa Croix rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu avuga ko politiki itabuza ko umuntu atabarwa mu gihe ahuye n’akaga akaba ariyo mpamvu ibyo baganira bijyanye no gutabara abantu bahuye n’ibiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe nimupfe kubafasha muzahembwe n’Imana, naho ntashimwe ryabanyakongo, ubushize ubwo ibirunga cya nyiragongo cyarukaga kikagera mu mugi wa Goma, bavugaga ko ari KAGAME wacyoherejeyo, murumva abo ar’abantu bogufasha ngo bazabimenye?.