Croix Rouge y’u Rwanda igiye gutanga asaga miliyoni 160 mu kwigisha impunzi imyuga

Urubyiruko 300 rugizwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo na Mahama mu Karere ka Kirehe ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baturiye inkambi zombi rukomoka mu miryango itishoboye rwatangiye kwigishwa imyuga itandukanye hagamijwe kurufasha kwiteza imbere.

Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma
Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, uru rubyiruko rwagejejwe mu bigo ruzigiramo aho ikigo cya AMITH (Amizero Institute of Technology and Hospitality TVET School) kiri mu Karere ka Kayonza cyakiriye 90 baziga gukora imisatsi naho abandi 210 bagezwa muri IPRC Ngoma bakaziga ibijyanye no gukora amazi no kuyageza ku bayashaka (Plumbing), ubudozi n’ubwubatsi.

Iyi myuga bazayiga mu gihe cy’amezi atatu ndetse hiyongereho n’ukundi kwezi ku imenyerezamwuga.

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc avuga ko mu gutoranya abazigishwa iyi myuga harebwaga mbere na mbere abafite ibibazo, nk’abana bibana, impfubyi n’abasize imiryango yabo bahuzwa n’urubyiruko rutishoboye rutuye hafi y’inkambi ariko bose bakaba batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

Avuga ko nk’intego ya Croix Rouge yo guhuza abantu bakaba umwe no kutarobanura ku butoni, gukunda ikiremwamuntu no kukigirira impuhwe ari yo mpamvu bahuje urubyiruko rwo hanze y’inkambi n’urwo mu nkambi hagamijwe kuzamura imyumvire n’ubumwe n’ubwiyunge.

Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n'umuryango we
Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n’umuryango we

Avuga ko abafite ibibazo bitandukanye babanje guhurizwa mu mashyirahamwe none hakaba hiyongereyeho kubahuriza mu kubigisha imyuga hagamijwe kubongerera ubumenyi kugira ngo baziteze imbere.

Ati “Twabanje kureba abafite ibibazo mu nkambi tubahuza n’urubyiruko rwo hanze y’inkambi na rwo rufite ibibazo by’ubushobozi buke tubahuriza mu mashyirahamwe none tugeze igihe cyo kubigisha imyuga kugira ngo bongere ubushobozi bwabo babashe kwigira.”

Muhawenimana avuga ko ikigamijwe ari ugukura uru rubyiruko mu cyiciro cy’abafashwa, bakajya mu cyiciro cy’abafatanyabikorwa bijyanye na gahunda ya Croix Rouge y’u Rwanda yo kunganira Leta mu gufasha abatishoboye no kuzamura imyumvire n’imitekerereze by’urubyiruko, bityo igihugu kirusheho kuzamuka.

Ikindi ariko guhuza urubyiruko rw’impunzi ruba mu nkambi n’urw’Abanyarwanda baturiye inkambi byongereye imibanire myiza kuko kenshi ibibazo biba mu nkambi bigira ingaruka ku bayituriye.

Agira ati “Tumaze kubahuza bagiye batwigiraho umuco mwiza, tunabafasha kuva muri rya hungabana ry’ibibazo baba bafite bitandukanye. Yaba ari mu Rwanda cyangwa asubiye mu gihugu cye wa muco mwiza, bwa bumuntu azagenda bumugirire akamaro ndetse afashe n’abandi.”

Akomeza agira ati “Tuba twubaka igihugu cyacu na Afurika muri rusange ndetse n’Isi yose.”

Imodoka zabatwaye
Imodoka zabatwaye

Irakoze Nicole wo mu nkambi ya Mahama avuga ko kwiga umwuga bizamufasha kwiteza imbere ndetse no kubasha kurera umwana we.

Avuga ko icya mbere ari ukugira ubumenyi, igisigaye bagiye gushyiraho umuhate kugira ngo badapfusha ubusa amahirwe babonye.

Ati “Sinavuga ngo bizangirira akamaro iwacu ntashye, bizakangirira hano, u Rwanda ni umugisha, mwarakoze kutwakira. Kuba twabonye amashuri ntitwareka kwiga, tuzarangwa n’ikinyabupfura n’ishyaka, tukamenya ko tutaje kurangara cyangwa kurangazwa n’ibindi.”

Uru rubyiruko uko ari 300 ruzatangwaho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160 mu kwiga no gukora imenyerezamwuga, iki gikorwa kikaba cyarabashije kugerwaho kubera ubufatanye Croix-Rouge y’u Rwanda ifite na Croix-Rouge y’u Bubiligi.

Bapimwe Covid-19
Bapimwe Covid-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka