Croix-Rouge na Leta y’u Rwanda bakomeje gufatanya kuzamura imibereho y’umuturage

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, yiyemeje kurengera ubuzima bw’Ikiremwamuntu itabogama ndetse nta n’ivangura iryo ari ryo ryose nk’uko amahame igenderaho abivuga.

Muri uyu mwaka w’ibikorwa wa 2020-2021, Croix-Rouge y’u Rwanda yakoranye bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda, cyane cyane Minisiteri ifite Ibikorwa by’Ubutabazi mu nshingano (MINEMA), haba mu gufasha Abanyarwanda mu bijyanye no guhindura imyumvire ijyanye no kwirinda ibiza ndetse n’ibyorezo hifashishijwe itangazamakuru n’itumanaho, mu gutanga ubutabazi bw’ibanze no kongerera ubushobozi abakorerabushake, haba mu guteza imbere isuku n’isukura, kwita ku buzima bw’mpunzi, gufasha abasubijwe inyuma n’ingaruka za Koronavirusi, haba mu kubaha ibiribwa, kubaha imfashanyo y’uburyo bwo gutanga amafaranga ndetse no guhuza imiryango y’ababuranye n’ababo. Ibyo byose bigakorwa hagamijwe kubungabunga ubuzima bwa muntu.

Iyo ibiza bikimara kuba, Croix-Rouge y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo itabare abashyizwe mu kaga n’ibyo biza, ari na ko itegura gahunda zirambye zo kurwanya ibiza, nko kongerera ubushobozi abaturage.

Ishingiro ry’imirimo ya Croix-Rouge y’u Rwanda ni ugutabara byihuse abari mu kaga, gukumira ibiza, gusana ibyangiritse no guha ubushobozi bugamije iterambere rirambye abigeze guhura n’ibiza cyangwa abari mu kaga.

Ubutabazi bwihuse usanga bwiganjemo ubwo gutanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bikenerwa n’umuryango. Hari n’igihe Croix-Rouge y’u Rwanda itanga amafaranga mu rwego rwo gutabara byihuse, kugira ngo abaturage bazamurirwe ubushobozi n’amasoko akomeze kurema.

Muri gahunda yo kuzahura abahuye n’akaga, Croix-Rouge y’u Rwanda ikorana bya hafi n’inzego z’ibanze, yubakira abari mu bibazo bagahabwa amatungo, imbuto zo gutera bakanashyirwa mu makoperative ngo biteze imbere. Ni muri urwo rwego Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije gahunda y’agasozi ndatwa, igamije kuzamura imibereho y’abatuye kuri ako gasozi bahera ku bushobozi bifitemo maze bakazamurana. Croix-Rouge y’u Rwanda ikaborohereza ibagezaho amazi meza, inabaha ubumenyi n’ubushobozi byo kubafasha muri iyo gahunda y’agasozi ndatwa. Hanakorwa kandi amatsinda y’ingoboka yibanda cyane mu kubitsa no kugurizanya ngo abayagize bivane mu bukene, ikigamijwe ari ugusana ibyangiritse no gusubiza abazahajwe mu buzima busanzwe.

Ni muri urwo rwego amakipe y’ubutabazi ya Croix-Rouge y’u Rwanda ashinzwe kurwanya, gukumira ibiza ndetse no kugabanya ingaruka zabyo yafatanyije na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubutabazi, aho twavuga nko kwirinda no gukumira ibiza bitaraba, haba mbere ndetse na nyuma y’icyorezo cya Koronavirusi.

Kuva Koronavirusi yagera mu Rwanda, ntibyabujije n’ibindi biza kwibasira uduce dutandukanye tw’igihugu, aho usanga nk’abantu barakuwe mu byabo n’inkangu, imyuzure, imiyaga ikabije, gukubitwa n’inkuba; aho usanga bamwe bahatakariza ubuzima. Aha rero ni ho usanga Croix-Rouge y’u Rwanda igenda ishyira imbaraga mu kubaka inzego no kuziha ubushobozi uhereye hasi ku batabazi bo mu midugudu.

Urebye kuva umwaka wa 2020-2021 watangira, Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abantu mu bikorwa by’ubutabazi mu buryo bukurikira:

– Imiryango 3.150 yagezweho n’ingaruka z’ibiza yafashijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ihabwa amafaranga ayigoboka mu kugura ibyo ikeneye.

– Imiryango irenga 80.000 yazahajwe n’ingaruka za Koronavirusi yahawe ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho birimo iby’isuku n’udupfukamunwa.

– Ibiti 36.000 byaratewe n’ubuhumbikiro (pepinieres) 21 burategurwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza.

– Imiryango 24.800 mu turere twa Karongi na Rutsiro imirenge ya Murunda, Bwishyura na Rubengera yagejejweho amazi meza yubakiwe imiyoboro y’amazi igera ku birometero 27 na metero 700.

– Abakorerabushake 476 (ku rwego rw’umurenge) bahuguriwe gukumira impuha kuri korona virusi mu gihugu hose bakusanyije amakuru avuye ku bantu barenga 100, 000 mu Rwanda.

– Abakorerabushake 60 bahagarariye ubutabazi bw’ibanze mu turere bakomokamo bahuguriwe gukoresha Application y’ubutabazi bw’ibanze (First Aid Application).

– Imiryango 12 075 mu midugudu 51 yagenewe imishinga igamije guteza imbere agasozi ndatwa mu turere dutandukanye tw’igihugu. Abagize iyo miryango bahuguwe ku masomo yo kwiteza imbere, bigishwa no gukora ibikorwa bibyara inyungu binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya. Abo bakazafatanya n’abakorerabushake b’abaturanyi babo bagahugura abandi baturanyi babo bazabana muri ayo matsinda.

– Muri gahunda yo guhuza imiryango yatatanye, Croix-Rouge yafashije abantu guhererekanya ubutumwa bugera ku 2643 hagati y’ababuranye n’imiryango yabo yatatanye.

Kugira ngo ubutabazi Croix-Rouge y’u Rwanda ikora bushoboke yongera ububiko bw’ibyangombwa nkenerwa mu gihe cy’ubutabazi. Ubwo bubiko bukaba ku cyicaro gikuru (National warehouse) no mu turere (branch warehouses).

Mu rwego rwo gukumira ibiza, harwanywa isuri bacukura imiringoti hanakorwa amaterasi y’indinganire.

Ibi byose, Croix-Rouge y’u Rwanda ibigeraho ibikesheje inkunga n’abafatanyabikorwa bayo, abanyamuryango ndetse n’inshuti nk’uko buri munyarwanda wese yayitera inkunga ariko hakaba no kuba ifite umubare munini w’abakorerabushake barenga ibihumbi mirongo itandatu na bibiri (62 000) bari mu makipe y’ubutabazi yahuguwe bihagije mu bumenyi butandukanye: haba mu kurwanya ibiza, isuku n’isukura, ubutabazi bw’ibanze, gukorera mu nkambi, guhuza ababuranye n’ababo, ubuzima bwo mu mutwe n’ubukangurambaga.

Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri nimero itishyurwa ari yo 2100, cyangwa se kuri 0788457617.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix-Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Croix Rouge y’uRwanda ku bikorwa byiza ukorera abanyarwanda mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo

Margret yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka