CP Kabera yanenze amwe mu mahoteli y’i Musanze

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yanenze amakosa yabonye muri amwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Musanze akomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, agacumbikira abantu baterekanye icyemezo cy’uko bipimishije icyo cyorezo, nk’uko biri mu mabwiriza y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

CP Kabera ni umwe mu batanze ibiganiro byiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera (Symposium On Peace, Security and Justice) bimaze iminsi ibiri bitangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye i Musanze.

Ubwo Kigali Today yamubazaga ku bwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 bukomeje kugaragara mu Karere ka Musanze, yavuze impamvu ebyiri zikomeje gutera ubwo bwiyongere, aho biterwa n’utubari dukomeje gukora, n’amahoteli akomeje kwakira abaza kuyacumbikamo baterekanye icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19.

Ati “Ikintu kigaragara hano muri Musanze, icya mbere ni utubari, ibintu byo kunywa inzoga muri resitora zahindutse utubari zigacuruza inzoga kurusha ibifungurwa, icya kabiri, harahurira abantu benshi mu mahoteli bikagaragara ko batagenzura abantu bajya kurara muri ayo mahoteli ngo berekane ibisubizo bigaragaza ko bipimishije COVID-19”.

Arongera ati “Abantu bose bari hano mu nama twavuganye, bagaragaje ko mu mahoteli bari kuraramo, batabazwa ibisubizo kandi nanjye nabyiboneye, ni ikibazo gikomeye kuko iyo hinjiyemo utipimishije, ejo hakinjira undi akavamo, nawe ukajyamo ni ko gukwirakwira k’ubwandu”.

Uwo muyobozi yasabye abacumbikira abantu gushyiraho umuntu ubaza abantu baza babagana icyemezo cy’uko bipimishije, cyane cyane abashaka kurara. Asanga abakora muri resitora na bo bakwiye gupanga intebe basize intera yagenwe ya metero ebyiri n’igice hagati y’ameza n’andi, mu gihe hagati y’intebe n’indi hajyamo metero imwe n’igice.
Yasabye kandi abo banyamahoteli kubahiriza amabwiriza ya RDB yo kutamara umwanya munini ahantu hafunganye, avuga ko Abanyamusanze bakwiye kugira amakenga dore ko bahana imbibi n’Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere.

Avuga ko mu gihe ubwandu bukomeje kwiyongera mu Karere ka Musanze no mu mujyi wa Kigali, hatabaho kurebera, ahubwo ko utwo duce dushobora gufatirwa izindi ngamba.

Ati “Abanyamujyi i Kigali n’Abanyamusanze, na bo baragirwa inama yo kubahiriza amabwiriza, arahari barayazi bakwiye kureba ibyabaye i Rubavu byo kubashyira muri gahunda ya Guma mu Karere, bakareba n’indi mirenge yindi yo muri Burera, Gicumbi na Nyagatare, bakumva ko na Kigali ndetse na Musanze, ibaye ngombwa inzego zibishinzwe zigakora isuzuma na bo bafatirwa ingamba”.

Yasabye abaturage kubahiriza amabwirizwa yo kwirinda COVID-19, mu gihe inzego z’ubuzima zidahwema kubereka imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19.

Ati “Icyo twabwira Abaturarwanda ni uko iriya mibare babona, ntabwo ari ahantu bakanda ngo yiyongere, n’iyo igabanutse ntabwo ari ahantu abantu babishinzwe bakanda ngo igabanuke, irerekana ubwandu buri mu giturage, bivuze ko niba iriya mibare igaragara kuriya, abantu bakwiye kubahiriza ingamba kugira ngo igabanuke. Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko bubahiriza ziriya ngamba, kandi Polisi inshingano ebyiri ifite iki gihe zikomeye ni izo kwigisha, no kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turasaba Abanyarwanda ko amabwiriza yubahirizwa 100% niba babona ko iriya mibare igomba kugabanuka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amabwiriza ya Gouvernement ntabwo asaba abarara mu ma hoteli kubanza kwipimisha Covid keretse abakenera kujya mu ma piscine cyangwa abagana amahoteli ari ku rutonde rwakozwe na RDB aho baba bagomba kuba bipimishije Covid

Kabarira yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka