CP Kabera asaba abaturage kurushaho kwirinda Covid-19 kuko Guma mu Rugo ari bo ibangamira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, aribaza anabaza abaturage impamvu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi bazineza ko iyo hashyizweho Guma mu Rugo ari bo ibangamira.

CP Kabera asaba abaturage kubahiriza 100% amabwiriza yo kwirinda Covi-19
CP Kabera asaba abaturage kubahiriza 100% amabwiriza yo kwirinda Covi-19

Yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ubwo yagarukaga ku baturage bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, yaba mu gihe cya Guma mu Rugo, nyuma yayo ndetse no muri iyi minsi hemejwe ingamba nshya zirimo kuba ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi byarongeye gukomorerwa.

CP Kabera avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo na Guma mu karere hagaragaye abantu batandukanye bagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo abasabaga impushya bakazikoresha ibyo zitagenewe, abafata icyemezo bagasohoka mu ngo nta mpushya bafite n’abari bemerewe gukora ariko bagakora ibitemerewe.

Hari n’abandi bakoraga ibitemewe nko guteranira mu masengesho ku buryo no muri iyi minsi hari abagera saa mbiri batarashobora kubahiriza amabwiriza yo kuba bageze mu ngo zabo.

Ati “Umuntu yabaza abaturage igihe cya Guma mu Rugo mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, ninde wari ubangamiwe? Ni abaturage cyangwa ni Covid-19? Bakwiye gutekereza icyo kintu bakacyibaza kuko niba ari bo bari babangamiwe icyo gihe bakwiye gufata ingamba z’uko bagomba kwitwara, niba ari Covid icyo gihe na byo bazabivuga”.

Ati “Ariko ntekereza ko Covid itabimenye, ntabwo yamenye ko twagiye muri Guma mu Rugo, turiya turere umunani n’Umujyi wa Kigali ntabwo Covid yigeze imenya ko Guma mu Rugo yabayeho, jye ni ko mbitekereza ariko abaturarwanda baramutse babyumva ukundi bazabivuga na bo bakanyomoza”.

CP Kabera kandi abwira abaturage ko niba badashaka ko Guma mu Rugo ibaho, bakwiye kubahiriza amabwiriza 100%.

Ati “Ni nde wari ubangamiwe na gahunda ya Guma mu karere? Ni abaturage kuko ntabwo bahahiranaga, ntabwo bagenderaniraga neza nk’uko byari bisanzwe. Abaturage bakwiye kwicara bagatekereza bakumva icyo basabwa, niba ntashaka ko Guma mu Rugo ibaho kubera ko nzi ibibazo byayo n’ingaruka, nkwiye kuba nkora iki? Ntekereza ko ari ukubahiriza amabwiriza 100%.

CP Kabera yongera gusaba abaturage ko badakwiye kugira uwo basiganya mu kwirinda icyorezo ahubwo buri wese akabigira ibye.

Ati “Turagira ngo tubabwire ko Covid ihari kandi turasaba yuko nta muntu bakwiye gusiganya mu kuyirinda, nta rwego bakwiye kureba mu kwirinda covid, umuturage nabanze abirebe, umuntu aho arara aho atuye yagiye ava mu rugo iwe cyangwa n’abo babana bafashe gahunda n’ingamba z’uko bari bwirinde uwo munsi”.

Polisi iravuga ko itazigera yihanganira na rimwe umuntu wese ukerensa akanarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ihari kandi ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka