CP John Bosco Kabera yagizwe umuvugizi wa Polisi y’igihugu
Yanditswe na
KT Editorial
Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwagize Commissioner of Police John Bosco Kabera umuvugizi wayo, asimbuye CP Theos Badege wahinduriwe inshingano.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi mushya wa Polisi y’igihugu
Mu yindi mirimo CP Kabera azashingwa harimo no kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi no gutsura imikoranire hagati yayo n’itangazamakuru.
Cp Badege yasimbuye kuri uyu mwanya yari awumazeho imyaka irenga ibiri, nyuma yo kuwushyirwaho avuye mu rwego rw’ubugenzacyaha. Ntibwari ubwa mbere kandi abaye kuri uwo mwanya kuko ari wo yahozeho mbere ya 2013.
Polisi y’igihugu ivuye mu zindi mpinduka, kuko yahinduriwe umuyobozi mukuru akagirwa IGP Dan Munyuza asimbuye CG Emmanuel K. Gasana.
Ohereza igitekerezo
|