#COVID19: Harakorwa ubushakashatsi bwafasha kumenya niba abantu basubira mu rugo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020 mu mujyi wa Kigali hatangira ubushakashatsi bwafasha inzego za Leta kumenya niba abantu basubira mu rugo cyangwa hafatwa izindi ngamba zo kwirinda Covid-19.

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana

Dr Nsanzimana yatangarije RBA kuri iki cyumweru ko Leta yari yateganyije gusuzuma uko ubwandu bwa Coronavirus (butera Covid-19) buteye nyuma y’ibyumweru bibiri bishize havuyeho gahunda ya "guma mu rugo".

Kuva ku itariki 02 Kamena 2020 ubwo ingendo zongeye gusubukurwa hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse na moto zigakomorerwa gukora, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igaragaza abantu 198 banduye kugera ku cyumweru tariki 14 Kamena 2020.

Abaturarwanda n’abagenda muri iki gihugu MINISANTE ivuga ko bamaze gufatwa na Covid-19 kuva ku muntu wa mbere wagaragaye tariki 13 Werurwe 2020, baragera kuri 582, ariko hakabamo abakize bangana na 332.

Umuyobozi Mukuru wa RBC avuga ko umubare munini w’ubwandu bushya nyuma ya "Guma mu rugo" ngo bwaturutse ahanini ku batwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka no ku bo banduje, ndetse no mu bipimo birenga 7,000 byafashwe mu karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi 10.

Dr Nsanzimana yasabye abambukiranya imipaka banyuze mu nzira zitemewe kubireka, ndetse n’Abaturarwanda muri rusange bakaba bagomba kwirinda bihagije mu gihe basohotse mu ngo.

Yagize ati "Uko abantu bongera ingendo, uko intara zifunguka, uko za moto zigenda, uko abantu bakora imirimo itandukanye basohoka mu ngo, ntabwo ushobora kubigereranya na mbere bakiri mu rugo kuko ibyago byo kuba iyo virusi yagenda mu bantu biriyongera".

"Ibyo bipimo(umubare w’abarwayi) kuba byarazamutse, impungenge zirahari, ariko akazi kacu ni ukugira ngo turebe niba ari za mpungenge zituma abantu basubira mu rugo, ese ni za mpungenge zituma bafata ingamba zo kumva ko gusohoka wambaye agapfukamunwa ari byo byiza kuruta kuguma mu rugo utagafite!"

"Ibyo ni ibintu tugenda tureba buri munsi, ndetse buri byumweru bibiri dukora ubushakashatsi ahantu hatandukanye, nko mu mujyi wa Kigali turabutangira ku munsi w’ejo(tariki 15/6/2020), turafata ibipimo ahantu hatandukanye, ikidutera impungenge ni igihe upimye abantu utunguranye ukabonamo abarwayi".

Umuyobozi Mukuru wa RBC yatanze urugero rw’i Rusizi aho bafashe umwanzuro wo gupima abantu benshi bakagaragaramo abarwaye, bigatuma inzego zibishinzwe zifata ibyemezo byo guhangana n’ubwo bwandu kugira ngo budakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndashimira abatanga ibitekerezo, ariko ndanenga abatanga ibitekerezo bitarimo kubaha ubuyobozi

NDAHAYO Eugene yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Gusubira murugo si ngombwa kuko ntagihari ahubwo hakazwe ingamba ndetse abatazabyubahiriZa baAfatirwe ibihano Kuko sinizeye ko covid izakira sinzi rero guma murugo yageza ryari🙏

Divine yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Muramenye ntabwo turamatungo yanyu ibyo mwadukoreye muri Guma mu Rugo ya mbere mutwicisha inzara twarabibonye kandi twarishiriyeho ikigega cy’ingoboka Agaciro fund keretse ni mutubwira ku Guma mu Rugwiro. Kigali today ndabazi mukunda kunyonga ibitekerezo binenga imikorere ya Leta kuberako mukorera mu kwaha kwayo mukarengera amanyanga bakora.

Good citizen yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka