#COVID19: Abantu 11 barimo Sarpong na Olivier Karekezi bashyizwe mu kato

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu baherutse kugaragara mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Sarpong na Olivier Karekezi n’abandi batandukanye bose hamwe uko ari cumi n’umwe bashyizwe mu kato, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Kigali Today ko abantu cumi n’umwe baraye bafashwe bajyanwa mu kato, naho abandi babiri baracyashakishwa, nyuma y’uko bagaragaye bari mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda kwandura n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Nk’uko wabibonye, uburyo bagaragaye ntabwo bagaragaye neza, ibintu byo guhana intera, kwambara agapfukamunwa nk’uko bisabwa muri iki gihe, ntabwo byubahirijwe ku buryo rero mu by’ukuri ntabwo wamenya niba ari bazima, ikaba ari yo mpamvu rero bafashwe bakajyanwa mu kato.”

Abafashwe ni cumi n’umwe ariko hari abandi babiri bagishakishwa, Sarpong na Karekezi bakaba bari mu bafashwe.

Abajijwe niba hari ibihano bazahabwa, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ibihano atekereza ko atari byo bigamijwe, ko ikigamijwe ari ugukiza ubuzima bw’abantu.

Ati “Reka babanze bakurikiranwe barebe niba ari na bazima ku buryo ibindi byasuzumwa bimaze kugaragara ko ari bazima.”

CP Kabera avuga ko iriya myitwarire bagaragaje itemewe kuko bashobora kwanduzanya Coronavirus mu gihe haramuka harimo uyifite.

Ati “Batanze urugero rubi, barenze ku mabwiriza, birimo no gusa no kwereka abandi ko biriya mu by’ukuri atari ibintu byo kwirinda, abantu badakwiye kubiha agaciro, ntabwo ari urugero rwiza rero kandi nta n’ubwo byemewe.”

CP Kabera yaboneyeho kongera gusaba Abaturarwanda bose ko bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo kuko gihari kandi cyica. Yanashimiye abakomeza gutanga amakuru y’aho babona abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda.

Umunya-Ghana Michael Sarpong kugeza ubu udafite ikipe ariko wahoze akinira Rayon Sports, ku Cyumweru tariki 16 Kanama 2020 nibwo yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we witwa Djazilla bivugwa ko bari hafi gukora ubukwe.

Ni amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports nka Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Mugisha Gilbert, Eric Irambona, ndetse n’umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier.

Ababonye ayo mafoto bakomeje kunenga imyitwarire n’ubusabane abo bantu bagaragaje, kuko basanga bitari bikwiye mu bihe nk’ibi byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe icyo cyorezo gikomeje kugaragaza ubukana haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaraye itangaje ko Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 y’amavuko bitabye Imana ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 bazize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba icumi.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda abantu 22 bakize, haboneka abarwayi bashya 37.

Abo barwayi bashya 37 barimo 28 babonetse i Kigali bakaba ari abahuye n’abanduye, abandi bapimwa mu bibasiwe kurusha abandi. I Rusizi habonetse 6, i Rwamagana haboneka 1, i Rubavu haboneka 1, undi 1 aboneka i Huye.

Muri rusange kugeza ku wa Kabiri abari bamaze gukira bose hamwe ni 1,683 naho abakivurwa ni 884. Iki cyorezo mu Rwanda kimaze kuboneka ku bantu 2,577.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka