MU MAFOTO: Abakinnyi, abatoza n’abandi benshi bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong

Umunya-Ghana Michael Sarpong kugeza ubu udafite ikipe, yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we bivugwa ko bari hafi kurushinga

Kuri iki cyumweru, rutahizamu Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports, yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we witwa Djazilla, uyu bikaba bivugwa ko bazarushingana mu minsi ya vuba.

Ni amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports nka Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Mugisha Gilbert, Eric Irambona, ndetse n’umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier.

Sarpong n'umukunzi we Djazilla
Sarpong n’umukunzi we Djazilla
Kimenyi Yves wahoze akinana na Sarpong muri Rayon Sports nawe yari yitabiriye ibirori
Kimenyi Yves wahoze akinana na Sarpong muri Rayon Sports nawe yari yitabiriye ibirori
Byari ibirori byaranzwe n'ibyishimo hagati ya Sarpong n'umukunzi we
Byari ibirori byaranzwe n’ibyishimo hagati ya Sarpong n’umukunzi we
Rugwiro Herve (ibumoso) na we yari mu birori
Rugwiro Herve (ibumoso) na we yari mu birori
Karekezi Olivier na Mugisha Gilbert babanye muri Rayon Sports, mu bitabiriye ibirori bya Sarpong
Karekezi Olivier na Mugisha Gilbert babanye muri Rayon Sports, mu bitabiriye ibirori bya Sarpong
Ni ibirori byitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zitandukanye
Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Herve na Karekezi Olivier
Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Herve na Karekezi Olivier
Sarpong n'inshuti ze ziganjemo abakinnyi
Sarpong n’inshuti ze ziganjemo abakinnyi
Karekezi Olivier n'umunyezamu Kimenyi Yves, aba bombi barabarizwa muri Kiyovu Sports
Karekezi Olivier n’umunyezamu Kimenyi Yves, aba bombi barabarizwa muri Kiyovu Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ark na Covid ihari kuko ndabona n social distance irimo habe nagapfuka munwa

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ariko njyewe hari ikintu ntajya nsobanukirwa rwose nk’ubu aba bari mu Rwanda? iyo inzego z’ubuyobozi zirirwa zitekereza zabuze igisubizo kuri Corona yiyongera buri munsi baba babyumva birababaje pe.Rwanda National Police turayisabye mu kazi katoroshye ifite yongeremo n’aka k’abantu birirwa bifotoza bameze gutya niba bahana uwatashye nyuma ya saa tatu ubu abantu nk’aba bakwiye ibihe bihano koko?Birakabije birababaje

Rwema yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Iyi si yacu irarwaye kabisa.Ni umukunzi we,cyangwa ni umukobwa biryamanira gusa??? Abitwa ko “bari mu rukundo” muli iki gihe,ejo wumva batandukanye.Ibyo se nirwo rukundo Imana idusaba?Igituma iyi si yacu yuzuyemo ibibazo,nuko abantu bakuba na zero amategeko Imana yaduhaye.Nkuko ijambo ryayo rivuga,ntabwo dushobora kugira amahoro igihe cyose dukomeza kwica amategeko yayo.Reba intambara,ubusambanyi,divorces,amanyanga,ruswa,…byuzuye mu isi.Nkuko Yezu yavuze,ibyabaye mu gihe cya Nowa bizongera bibe ubwo azagaruka ku munsi wa nyuma.Muribuka ko icyo gihe Imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Icyo ni kimwe mu bintu Imana izakora kugirango isi ibe paradizo,ituwe gusa n’abantu bayumvira.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka