Covid-19 yatumye yiyemeza kubaka uruganda rw’ibikoresho by’isuku mu Rwanda

Umunyarwanda, Irene Basil uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yiyemeje gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku mu Rwanda, nyuma y’uko byabaye ingume muri Amerika igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije abatuye icyo gihugu.

Basil avuga ko Covid-19 iri mu byatumye atekereza gushinga uruganda rukora ibikoresho by'isuku
Basil avuga ko Covid-19 iri mu byatumye atekereza gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku

Basil avuga ko ubwo icyo cyorezo cyibasiraga Amerika, ibikoresho by’isuku byahenze kandi bikabura ku masoko kuko bitakorwaga ku bwinshi kandi bikaza gukenerwa byihutirwa maze bikabura kugeza ubwo hifashishwa impapuro zisanzwe.

Avuga kandi ko ubushomeri bwabaye bwinshi ku bakora ubucuruzi ibigo bigahomba ku buryo hari hakenewe impinduka mu ishoramari rikenewe ririmo n’ibikoresho by’isuku.

Agira ati “Twagize ikibazo cy’ibikoresho by’isuku kandi nkenera cyane ibikoresho by’isuku mu kazi kanjye nkora muri icyo gihugu, abagore babura impapuro bifashisha mu gihe cy’imihango, impapuro zo mu bwiherero zirabura kandi abakiriya banjye bazikeneraga ku bwinshi bituma ntekereza gushinga uruganda mu Rwanda”.

N’ubwo uruganda rutubatse muri USA, avuga ko azakora ibikoresho bikomoka ku mpapuro ku nzego zitandukanye kugeza ku buryo yanazigurishiriza ku masoko mpuzamahanga, ku ikubitiro akazabanza ibikoresho byose bikorwa mu mpapuro nyuma akazagera ku masabune.

Agira ati “Nahisemo gukorera mu Rwanda nk’umusanzu wanjye mu guteza imbere igihugu cyanjye, nahisemo kandi kuza kubaka uruganda mu Karere ka Muhanga kuko ni ho mvuka hano hirya mu Byimana”.

Basil ubusanzwe uvuka mu Karere ka Ruhango, atuye muri Leta ya Alizona muri USA kuva muri 2014 akaba avuga ko inzego za Leta y’u Rwanda zamufashije cyane kubona ibyangombwa ngo abashe kwemererwa gushinga uruganda.

Ateganya ko nyuma yo kwimura imiryango 33 ku butaka yaguze mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Muhanga, imirimo yo kubaka igiye gutangira rukazaba rwuzuye mu gihe cy’amezi atatu.

Avuga ko nibura ruzuzura rutwaye miliyoni eshatu n’igice z’Amadorari ya USA ku ikubitiro rukazatanga akazi ku bantu 150, bazikuba kabiri amaze kubaka igice cyarwo cya kabiri, rukazanagabanya kandi ibyo u Rwanda rwatumizaga mu mahanga.

Agira ati “Uru ruganda ruzagabanya ibyo u Rwanda rwatumizaga mu mahanga ahubwo njyewe nzajya mbyohereza mu mahanga, uruganda ruzatanga akazi kandi rugiye gutuma turushaho kwimakaza politiki ya Leta ya (made in Rwanda), ni umusanzu wanjye ngomba igihugu cyanje”.

Abaturage bishimiye kwegerezwa inganda kuko bazahabwa akazi

Abaturage batuye ahagenewe inganda mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Gihuma bavuga ko bishimiye kwegerezwa iterambere ry’inganda kuko zizabaha akazi kandi ibyo zikora bakabasha kubibonera hafi.

Abaturage bakomeje kwimuka babisa inganda
Abaturage bakomeje kwimuka babisa inganda

Twagirimana Charles avuga ko kwegerezwa inganda iwabo bifite akamaro kanini kuko iyo iterambere ryegereye abaturage umuturage abigiramo inyungu kubera amafaranga aba yashowemo.

Agira ati “Wasangaga abaturage ba hano batunzwe no guhinga gusa ariko ubu iterambere ryatwegereye ubu umuntu arahabwa akazi ka gashahara kakamwunganira mu mirimo yari asanzwe akora”.

Umuturage witwa Habarurema avuga ko yahawe ingurane y’isambu ye akaba amafaranga arimo kureba uko yayakoresha ibimubyarira umusaruro agasanga mu bihumbi bibarirwa muri 700frw yahawe bizatuma yiteza imbere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko nibura inganda 60 ari zo ziteganyijwe kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda, mu Karere ka Muhanga hakaba hari izatangiye gukora zirimo n’uruganda rw’amasafuriya.

Hari kandi uruganda ruzajya rukora ibikoresho mu ibumba birimo n’amakaro, rwatangiye kubakwa, hakaba hari n’izindi zigiye gutangira kubakwa vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka