Covid-19 yateje igihombo aborozi b’amafi

Aborozi b’amafi mu Rwanda bavuga ko Covid-19 yabateje ibihombo birimo kubura abaguzi kandi bakomeza kugaburira amafi.

Kuradusenge Pelagie ni umworozi w’amafi mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi. Ni akazi amazemo imyaka ine kandi avuga ko yigiyemo byinshi ariko ibihe bya Covid-19 ngo byabasubije inyuma kubera kubura abaguzi, kandi bakomeza kugaburira amafi.

Aganira na Kigali Today, Kuradusenge yagize ati “Ubworozi bw’amafi bwari busanganywe ibibazo birimo kuba ibiryo byayo bihenda ariko ubu byabaye ibindi aho icyorezo cya Covid-19 cyaziye. Abaryi b’amafi baragabanutse kuko abaguzi benshi twari dufite bari amahoteli, utubari na resitora ariko bimwe ntibikora na ho ibindi ntibikora neza”.

Kuradusenge avuga ko kuba abaguzi baragabanutse byatumye umusaruro ujya ku isoko ugabanuka.

Ati “Nari nsanzwe ngurisha toni eshanu mu kwezi, ariko ubu ibiro 500 mbicuruza mu gihe cy’ukwezi cyangwa kurenga, ibi bituma amafi yagombye gusarurwa akomeza kugaburirwa bikaduhenda kuko muri ibi bihe bya Covid-19 umuntu ajya guhaha yabaze. Niba ikilo cy’ifi ari amafaranga 3500, abaturage bashyiramo imibare bakagura ibindi bihendutse ugasanga aborozi b’amafi abaguzi barabuze”.

Uretse icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bworozi bw’amafi, abakora ubworozi bwayo mu Rwanda bavuga ko bari basanganywe ibibazo byo guhangana n’amafi ava mu mahanga kandi bikabamo imbogamizi kuko ava hanze aza ari ku giciro kiri hasi mu gihe amafi yo mu Rwanda igiciro kiri hejuru bitewe n’ibiryo bihenze.

Kuradusenge avuga ko kubera ibiryo by’amafi bikorerwa hanze bigera mu gihugu bihenze, bituma n’igiciro cy’amafi kizamuka.

Ati “Ibiryo tubikura hanze kandi biza ikilo kiri hejuru y’idolari, urebye utangiye ugaburira abana b’amafi, kugera ku mezi atandatu ngo uyasarure, usanga igiciro cy’ifi ipima ikilo kigeze ku ibihumbi 3. Ni amafaranga menhsi mu gihe usanga ifi iva mu Bushinwa ikilo kiri kuri 2800Frw”.

Uwo mworozi ashima Leta yakuyeho imisoro ku bikoresho n’ibiryo by’amafi bikurwa hanze, ariko akayisaba ko yabafasha kubona inganda zishoboye zikora ibiryo by’amafi.

Ati “Hari igihe ubituma bikakugeraho ibyo wari ufite byaragushiranye amafi yarashonje”.

Izindi mbogamizi ziboneka mu bworozi bw’amafi ni ukubona abana b’amafi bataboneka mu ntara zose bigasaba gukora ingendo.

“Iyo ugiye gufata abana b’amafi bigusaba gukora urugendo rurerure uyageza mu byuzi harimo ayapfuye, byari bikwiye ko buri ntara haboneka amaturagiro yegere aborozi”.

Minisitere y’ubuhinzi yashyizweho politiki izamura ubworozi bw’amafi mu Rwanda aho kuva 2000 kugera mu 2020, umusaruro w’amafi ku mwaka wavuye kuri toni 7,300 ukagera kuri toni bihumbi 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka