Covid-19 yakerereje imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buvuga ko igihe bwari bwihaye cy’imyaka ibiri, cyo kuba kujuje inyubako y’ibiro bishya by’ako karere, gishobora kwiyongeraho andi mezi macye, bitewe n’uko imirimo yagiye ikererezwa n’icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera buvuga ko imirimo yo kubaka ibiro bishya byako iziyongeraho andi mezi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko imirimo yo kubaka ibiro bishya byako iziyongeraho andi mezi

Iyi nyubako y’ibiro bishya, iherereye mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye, igeretse gatatu, ikaba yaratangiye kubakwa muri Kamena 2021.

Ubwo hatangizwaga imirimo yo kuyubaka, byari biteganyijwe ko izuzura muri Kamena 2023; gusa ngo ugereranyije n’aho imirimo igeze ubungubu, bigaragara ko haziyongeraho andi mezi, kugira ngo iyo mirimo kuri ubu igeze kuri 44.5% isozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, asobanura ko mu kuyubaka, hagiye habaho imbogamizi zo kuhageza ibikoresho, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, cyagiye gihagarika ubuhahirane bitewe n’umurego cyari gifite, ndetse hakaba n’imirimo yagiye igenda gacye, bitewe n’ibihe by’imvura yakunze kugwa ari nyinshi.

Yagize ati "Ugendeye ku masezerano twagiranye na rwiyemezamirimo urimo kubaka ibiro by’Akarere, bigomba kuba byuzuye mu gihe cy’imyaka ibiri, mu bigaragara haba hasiganlye amezi ane ngo isozwe. Aho imirimo igeze rero, biragoye kuba navuga ko inyubako yazaba yuzuye muri icyo gihe gisigaye, kuko twagiye tugira imbogamizi zishingiye ku kuba imirimo yarakorwaga mu gihe cya Covid-19, rimwe na rimwe ibikoresho bikaboneka bigoranye no kuhagera bikaba uko".

Ati "Ibyo biri mu byagiye bitinza imirimo, bikazatuma hiyongeraho andi mezi macyeya, kugira ngo imirimo isigaye na yo irangire. Kandi icyizere dufite, ni uko aho igeze uyu munsi, imvura yaba igwa ari nyinshi cyangwa izuba rikava ari ryinshi, ntibyabuza abubaka gukomeza imirimo. Icyorezo Covid-19 nacyo cyatangiye kugenza macye, ndetse kubera ko inyubako yamaze gusakarwa, bizatworohera kuba twakorera imirimo myinshi icyarimwe, nko gushyiramo amashanyarazi, amakaro, kuyigezamo amazi, kuyisiga amarangi n’ibindi; kandi abatekinisiye batwizeza ko ibyo rwose bizashoboka".

Icyiciro kigiye gukurikiraho ni icya finissage
Icyiciro kigiye gukurikiraho ni icya finissage

Akomeza ati "N’ubwo habaho ubucyererwe buzatwara amezi macyeya, nkaba nakwizeza abaturage ko atazaba ari menshi".

Ibyo biro bizuzura bitwaye Miliyari eshatu na Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda. Harimo Miliyari 2 na Miliyoni 299 zigomba gushorwa mu mirimo nyirizina y’ubwubatsi, ndetse na Miliyoni 55 zizashorwa mu bugenzuzi bw’iyo mirimo.

Meya Uwanyirigira akomeza avuga ko nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari, kuko ayo mafaranga yose ahari.

Ubwo bizaba byuzuye bigatangira gukorerwamo, abaturage bizeye kuzabonera serivisi ahagutse ndetse n’abakozi ubwabo bakorera ahasobanutse hajyanye n’igihe, dore ko ibikenewe byose ngo umukozi abe yatanga servici bizaba bihari.

Icyiciro kigezweho mu kuyubaka kiri ku rwego rwa ‘finissage’, aho abaturage basaga 500 ari bo bahabonye akazi kuva byatangira kubakwa.

Ibi ngo bikomeje kubafasha kwikenura, kwirihira mituweli, gukora imishinga iciriritse harimo iy’ubucuruzi, ubworozi n’ibindi.

Mayor Uwanyirigira avuga ko ubuyobozi n’abakozi b’Akarere muri rusange, bashishikajwe no gutanga servici zinoze, akabiheraho asaba abaturage gukomeza guharanira ko serivisi bahabwa zibanogera, aho babona zitagenda neza, bakajya bihutira kubimenyekanisha.

Igishushanyo mbonera cy'iyo nyubako
Igishushanyo mbonera cy’iyo nyubako

Ibiro Akarere ka Burera gasanzwe gakoreramo, biherereye mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye. Byubatswe mu 1986, bikaba byaratangiye bikorerwamo n’icyahoze ari superefegitura ya Kirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka